Uhagarariye ibirombe by’umushoramari Nyabyenda Emmanuel arafunzwe

Baziruwiha Ephrem

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Baziruwiha Ephrem, uyobora ibirombe by’umushoramari Nyabyenda Emmanuel, ushinjwa kwigomeka kuri Leta no gukoresha kompanyi yitwa Rugendabari Mining mu gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya afite mu Karere ka Muhanga.

Amakuru avuga ko Baziruwiha Ephrem yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, akaba yarakoranaga na Nyabyenda Emmanuel, ushinjwa kwigomeka kuri Leta.

Rugendabari Mining Company Ltd igizwe n’izindi kompanyi ebyiri zayishoyemo imigabane, ari zo CAVMC, iyoborwa na Nyabyenda Emmanuel, n’indi yitwa Evergreen Treatment.

Amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyambuye iyo kompanyi uruhushya muri Kanama 2024, ariko Nyabyenda Emmanuel akomeza gutera inkunga abacukuzi, bikaba bishyira abaturage mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko yitabaje RIB n’ikigo cya RMB, abagezaho ikibazo cy’abihishe inyuma y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Bivugwa ko inzego z’umutekano zagiye gukurikirana iki kibazo, zigahura n’uko iyo kompanyi itari yubahirije ibyo yasabwe, ahubwo ikaba yarakomeje gushora abaturage mu bucukuzi butemewe.

Umwe mu baturage yagize ati: “Amabuye y’agaciro bacukura nta ruhushya babiherewe, bakayagurisha mu buryo bwa magendu, bityo bakanyereza imisoro. Gusa, uwitwa Baziruwiha Ephrem yahise afungwa.”

Gusa kugeza magingo aya, UMUSEKE nta makuru y’Inzego zibishinzwe urabona.

Nyabyenda Emmanuel uvugwa muri ubwo bucukuzi bunyuranyije n’amategeko, aho umukozi we witwa Baziruwiha Ephrem yafatiwe, anavugwa mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Ngororero, bumaze guhitana abantu umunani bo mu Murenge wa Ndaro mu gihe cy’ukwezi n’igice.

Mu Murenge wa Ndaro w’Akarere ka Ngororero ho, Nyabyenda Emmanuel ahagarariwe n’uwitwa Abayisenga Jean Jules, nk’uko abayobozi baho babihamya.

Gusa, abo bombi babwiye UMUSEKE ko ibyo ari ibinyoma, ko badakora ubucukuzi butemewe.

Gitifu w’Umurenge wa Ndaro we asaba ko inzego zibishinzwe zabakurikirana.

Muhanga: Umushoramari arashinjwa kwigomeka kuri Leta

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro RMB imaze igihe ifunze

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article