Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko yemeranyije na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, gucukura no kugeza ku isoko amabuye y’agaciro ya Congo.
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu bombi byasinyiwemo ayo masezerano byabereye muri Ikulu Ndogo i Zanzibar, kuri uyu wa 18 Kanama 2026.
Perezida Samia Suluhu yanditse kuri X ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Tanzania na RDC.
Samia yavuze ko Tanzania ifite amahirwe menshi mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi, uburobyi n’ubworozi, bityo ko yatumiye DRC kuyabyaza umusaruro mu kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Yashimangiye ko we na Tshisekedi bemeranyije gukomeza ubufatanye mu rwego rw’amabuye y’agaciro, kuva ku bucukuzi kugeza agejejwe ku isoko.
Ati: “Twemeranyije kongera agaciro ku musaruro no kuwugeza ku isoko, gukora ubushakashatsi no guhererekanya ubunararibonye n’ubumenyi, harimo no kubinyuza mu Kigo cyacu cy’Amabuye y’Agaciro.”
Samia yavuze ko bashimangiye ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku nyungu z’abaturage ba Tanzania, DRC n’akarere muri rusange.
Yavuze ko amahoro n’umutekano ari inkingi y’ingenzi y’iterambere ry’ubukungu, ashimangira ko ibihugu byombi byemeye kurushaho gukomeza ubufatanye muri uru rwego.
Yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kongera agaciro ku mutungo kamere wabyo bikawitunganyiriza, hagamijwe guhanga imirimo no gutuma umutungo wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika.
Hari amakuru avuga ko Tshisekedi ari kwiyegereza Samia Suluhu kugira ngo amufashe kumuhuza na Joseph Kabila barebana ay’ingwe.
Ni mu gihe kandi Tshisekedi yifuza ko ubutegetsi bwa Tanzania bumufasha kurinda umujyi wa Kalemie, uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Arifuza kandi ubufasha mu gukumira abarwanyi ba AFC/M23 kugira ngo batagura ibikorwa byabo bakagera mu Mujyi wa Lubumbashi, uri mu Ntara ya Katanga.
Perezida Tshisekedi ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania, nyuma y’uruzinduko yagiriye i Brazzaville muri Congo no i Libreville muri Gabon.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
