Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi wa Comfort My People Rwanda na Teen Challenge East Africa, yagejeje ubutumwa bw’amahoro, ihumure n’ibyiringiro ku bakirisitu bo mu Mujyi wa Bukavu muri RDC, abasaba gukomeza kwizera Imana no kudacika intege.
Ni ubutumwa yatangiye mu rugendo rw’ivugabutumwa yakoreye mu Itorero rya Pantekote RHEMA/SEI, Paruwasi ya Mont d’Adoration, mu Mujyi wa Bukavu, ku wa 11 Ukwakira 2026.
Pasiteri Rumenera yari yatumiwe na Pasiteri Ngoyi Patrick, uherutse gusura ibikorwa bya Comfort My People mu Rwanda.
Mu kiganiro na UMUSEKE, yavuze ko yemeye ubwo butumire agamije gufasha abantu kurushaho kumenya Kristo, kwakira agakiza no gukomera mu kwizera.
Yagize ati: “Nakiriye ubwo butumire n’umutima ukunze, kuko mfite inyota yo kubona abantu benshi bamenya Kristo, bakakira agakiza kandi bagakomera mu kwizera.”
Akomeza agira ati: “By’umwihariko, nari mfite ku mutima kugeza ku bavandimwe b’i Bukavu ubutumwa bw’ihumure, amahoro n’ibyiringiro, no kubibutsa ko nubwo umuntu anyura mu bihe bikomeye, Imana itajya imutererana.”
Yasobanuye ko ubutumwa yatanze bwibanze ku guhumuriza abantu mu bihe bikomeye, abibutsa ko Imana itajya itererana abayiringira.
Ati: “Imipaka ishobora gutandukanya ibihugu, ariko ntishobora guhagarika urukundo rwa Kristo.”
Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, Yesaya 41:10, ugira uti: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe”, kugira ngo akomeze imitima y’abakirisitu no kubibutsa ko bashobora gukomeza kugira ibyiringiro nubwo bahura n’ibigeragezo.
Yifuza ivugabutumwa ryubaka amahoro
Pasiteri Rumenera yavuze ko yakiriwe neza n’abakirisitu b’i Bukavu, ku buryo na we yatahanye ibyishimo n’ihumure atari yiteze.
Ati:“Nagiye i Bukavu nifuza kubabera umugisha, ariko nanjye nahavuye nahawe umugisha ukomeye. Banyakiriye nk’umushyitsi w’imena, ariko navuyeyo numva ndi umwe mu bagize umuryango wabo.”
Yashimiye Pasiteri Ngoyi Patrick n’abandi bose bagize uruhare mu kumwakira, avuga ko yifuza ko ivugabutumwa ryagira uruhare mu gukiza ibikomere byo ku mutima no kunga abantu.
Yagaragaje ko yifuza kubona Abanye-Congo babana mu mahoro no mu bumwe, hatitawe ku moko yabo cyangwa aho bakomoka.
Ati: “Nifuza kubona imitima yakomeretse ikira, abari baratandukanye bakongera kwegerana, n’abantu bakiga kubabarirana no kubana nk’abavandimwe, kuko amahoro nyakuri atangirira mu mitima y’abantu, akagaragarira mu miryango no mu gihugu cyose.”
Yashimangiye ko Itorero rifite uruhare mu kunga abantu no kubaka amahoro arambye, avuga ko we na bagenzi be bazakomeza gushaka abafatanyabikorwa bazabafasha gutegura ibiterane by’ivugabutumwa n’ubwiyunge muri RDC.
Ati: “Uyu murimo urakenewe cyane, kuko abantu bakeneye gukira ibikomere byo ku mutima, kongera kugirirana icyizere no kubana mu mahoro arambye.”
Yavuze ko yizera ko aho urukundo rwa Kristo rwinjiye, urwango rusimburwa n’imbabazi, amacakubiri agasimburwa n’ubumwe, n’ibikomere bigasimburwa n’ihumure.
Ati: “Iri ni ryo sengesho ryanjye ku gihugu cya Congo: ko Imana yazana amahoro, igakiza imitima yakomeretse kandi igafasha abantu bose kongera kubona ko ari abavandimwe.”
Ubutumwa yasangije abakirisitu bo muri Bukavu bwakurikiwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nko kuri Facebook, bwageze ku bantu barenga 25.000.
Pasiteri Willy Rumenera ati: “Imana ihe umugisha Bukavu, ihe umugisha RDC kandi ikomeze kuduhuza mu rukundo rwa Kristo.”





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

