Nyabyenda Emmanuel ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rugendabari, arashinjwa kwica amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) akiha uruhushya rwo gucukura nta ruhushya afite.
Uyu mushoramari akuriye Kompanyi yitwa Rugendabari Mining Company Ltd (RMC) ishinzwe gucukura amabuye y’agaciro.
Hashize imyaka igera kuri abiri RMB ifashe icyemezo cyo gufunga bimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro byakorwaga mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Bamwe mu baturage bavuga ko kuva iki cyemezo cyasohoka, uyu mushoramari atigeze areka gukora hakaba hashize imyaka hafi ibiri acukura mu buryo bunyuranije n’amategeko, ndetse bigashyira mu kaga ubuzima bwa bamwe mu baturage, bakanamushinja kwangiza ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko imikorere y’abanyamigabane b’iyo kompanyi RMC, akarere kamenyesheje RIB na RMB ko iteje umutekano muke.
Ati:“Taliki ya 01 Kanama 2024 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine Peterori na Gaze (RMB) cyasheshe uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwa Rugendabari Mining Company Ltd kugeza ubu muri RDB bigaragara ko igizwe n’abanyamigabane babiri, ari bo SEAVM ya Nyabyenda Emmanuel ndetse na Evergreen Treatment Ltd”.
Kayitare avuga ko uruhushya RMB yasheshe rwahaga RMC uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko wa koruta (coltan), Gasegereti na Wolfram muri Muhanga na Ngororero, ariko irwambuwe irasuzugura ikomeza gucukura amabuye y’agaciro mu mudugudu wa Twabumbogo, wo mu kagari ka Nsanga ko mu murenge wa Rugendabari, mu Karere ka Muhanga.
Ubwo UMUSEKE wageraga aho iyi Kompanyi ikorera, umunyamakuru yahasanze abakozi barimo gutunganya amabuye y’agaciro, abasekirite bambaye impuzankano ziriho icyapa cy’iyi Kompanyi, ndetse n’indani ziriho ibirango bya Rugendabari Mining Company Ltd “Site ya Temba”.
Aba bemeza ko uwo bakorera yitwa Nyabyenda Emmanuel kandi akunda kuhaza ariko kuri site ahasiga uwitwa Ephrem ukurikirana ibikorwa bye umunsi ku wundi.
Umwe yagize ati: “Dukorera Nyabyenda, Ephrem ni we Mucungamari umuhagarariye, tugemura kuri Depôt hariya ku Munara”.
Abo bacukuzi bavuga ko bacukuramo amabuye y’agaciro iminsi irindwi mu cyumweru bakaruhuka ku cyumweru gusa, kandi buri mucukuzi ahabona amafaranga menshi.

Aba bacukuzi bavuga ko batazi ko bakorera umuntu udafite uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ko abaye nta byangombwa yaba yarabashoye mu bikorwa binyuranye n’amategeko kandi bigize ibyaha.
Amabuye bacukura agurishwa mu buryo bwa magendu nta misoro; nta bwishingizi bw’abakozi abatangira kandi bangiza ibidukikije n’ibikorwaremezo.
UMUSEKE wahamagaye inshuro zirenze imwe mu minsi itandukanye Nyabyenda Emmanuel ngo agaragaze umucyo ku byo ashinjwa, gusa ntiyafashe telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntabwo yabushubije.
Meya Kayitare yabwiye itangazamakuru ko Rugendabari Mining company Ltd idafite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro, icyakora akavuga ko bamenyesheje RMB na RIB ko ibikorwa by’abanyamigabane b’iyi kompanyi muri aka karere biri gushyira mu kaga abaturage.
Yagize ati ”Kugeza ubu RMB twayimenyesheje ko aho hantu hakomeje kuba umutekano muke, ndetse na RIB tuyigaragariza ko imikorere y’abo bantu irimo igira ingaruka ku buzima bw’abaturage kugera naho bitaba Imana, ko dusaba ko inzego zibishinzwe zibikurikirana hanyuma ugaragaye ko abifitemo uruhare agahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Ingingo ya 63 y’Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri ivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo ubwo bucukuzi bukozwe n’isosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, bihanishwa ihazabu itari munsi ya 60.000.000 FRW ariko itarenze 80.000.000 FRW.
Urukiko rushobora kandi gutegeka ko isosiyete ifite ubuzimagatozi, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, biseswa.
Bamwe mu bahaye amakuru UMUSEKE kandi, bavuga ko Nyabyenda Emmanuel abeshya abaturage acukurira mu masambu ko Rugendabari Mining Company ifite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro, nyamara Ingingo ya 66 y’itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri iteganya ko, umuntu ku giti cye wemera ko ubutaka bwe bukorerwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuntu utabifitiye uruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’Umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 25 ariko atarenze miliyoni 50 y’uRwanda.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW i Muhanga.
