Ibyamenyekanye ku mugabo wishahuye

Mu karere ka Bugesera ni mu ibara ritukura cyane

Bugesera: Umugabo wo mu karere ka Bugesera, yishe atemye umugore we witwa Mukamuhigirwa Chantal, arangije na we arishahura.

Byabereye mu Mudugudu wa Nemba, Akagari ka Kigina, Umurenge wa Rweru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye UMUSEKE ko Utazirubanda Saidi yabanaga n’uriya mugore mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko batigeze basezerana mu Buyobozi.

Yavuze Utazirubanda Saidi na Mukamuhigirwa Chantal bari bamaze umwaka urenga babana, ariko bakaba nta mahirwe yo kubyara bagize.

Twizeyimana avuga ko aba baturage bagiranye amakimbirane bigera ubwo batandukana umwe ajya kuba ukwe undi na we aba ukwe.

Ati: “Utazirubanda yacunze umugore we ahinguye amutegera mu nzira aramutema kugeza ashizemo umwuka.”

Yongeyeho ko Utazirubanda amaze kubona ko umugore we apfuye, yikase imyanya y’ibanga yose anikomeretsa ku ijosi bamuvanye aho byabereye ari intere.

UMUSEKE wamenye ko uyu mugabo na we yaje gupfira kwa muganga.

Polisi yasabye abaturage gucika ku ngeso n’imyitwarire mibi nk’iyi, ahubwo baba bafitanye amakimbirane bakegera Inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibafashe kubikemura, aho kuvutsa bagenzi babo ubuzima.

Nyakwigendera Mukamuhigirwa Chantal yari afite imyaka 39 y’amavuko naho Utazirubanda Saidi yari afite imyaka 41. Imirambo yabo bombi yajyanywe mu Bitaro by’i Nyamata.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Bugesera

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *