Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wategetse Ubwami bwa Tooro muri Uganda kuva afite imyaka itatu yashyinguwe nyuma yo gupfira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2026 azize uburwayi bwa kanseri.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026 ubera mu Burengerazuba bwa Uganda mu Mujyi wa Fort Portal, witabirwa n’abantu benshi barimo abo mu miryango gakondo yo mu bwami bwo muri Uganda, abaturage bo mu bwami bwa Tooro n’abandi ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi za Uganda.
Mu gitondo imva irimo umurambo w’umwami yakuwe mu Ngoro ya Karuzika ijyanwa muri Catederali yitiriwe Mutagatifu Yohana ahabereye imihango yo gusezera no gusabira Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.
Muri iyo Katederali , Igikomangomakazi Ruth Komuntale yavuze ko musaza we Oyo yamaze igihe arwaye kanseri y’imiyoboro yo mu maraso ariko barababigize ibanga mu rwego rwo kwirinda guca igikuba muri rubanda.
Yasobanuye ko mu Gushyingo 2025 ari bwo uburwayi bwakomeye ndetse ajyanwa kuvurirwa mu Budage aho yavuye ajyanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Yashimiye Perezida Museveni wa Uganda wabafashije mu kuvuza Umwami Oyo.
Ati “ Nzahora mbashimira Mzee.”
Thomas Tayebwa usanzwe avi Visi-Perezida w’Inteko Ishingamategeko ya Uganda wasomye ubutumwa bwa Perezida Museveni yavuze ko Museveni yifuza ko iyimikwa ry’Umwami mushya ryazakorwa mu mahoro no mu bumwe ko kandi yiteguye kuzakorana n’Umwami mushya.
Nyuma umurambo wavanwe aho ujyanwa mu Irimbi rya Karambi risanzwe rishyingurwamo abami n’abo mu muryango w’ubwami bwa Tooro.
Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wategetse Ubwami bwa Tooro kuva mu 1995 ashyinguwe hari impaka zikomeye z’ugomba ku musimbura nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026, Inama Njyanam y’Ubwami yatangaje Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma nk’Umwami mushya ariko abo mu Muryango w’Ibwami barimo mushiki na Nyina wa Oyo bakabyanga.
Bavugaga ko bitumvikana ukuntu Edward Rukidi Kijanangoma usanzwe ari mubyara wa Oyo wapfuye yagirwa umwami kandi hari umwana umwami yabyaye.
Mu muhango wo gushyungura Umwami Rukidi IV, Umwiru Mukuru mu Bwami bwa Tooro, Charles Kamurasi, yongeye guhsimangira ko Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma ari we watoranyijwe nk’Umwami mushya ko kandi biukurikije amategeko n’umuco by’ibwami.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

