CAF CC: Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino ibiri, Rayon Sports yageze mu kindi cyiciro cy’imikino Nyafurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup 2026 nyuma yo gusezerera Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro.

Murera yari imbere y’abakunzi bayo, yasabwaga gutsinda uyu mukino ku giteranyo cy’ibitego icyo ari cyo cyose cyangwa kuwunganya nta gitego yinjijwe, ari nabyo yakoze.

Ni umukino warimo amayeri menshi ku mpande zombie, ariko Rayon Sports nk’ikipe yari mu rugo, yanyuzagamo ikarema uburyo bwo kubona ibitego ariko abarimo Iradukunda Elie Tatou ntibabubyaze umusaruro.

Murera itabashije kubyaza umusaruro uburyo bw’ibitego yabonye, yakomeje kwirinda cyane ngo yo itagitsindwa, maze birayikundira iminota 90 irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yahise ikatisha itike yo kuzakina na Associação Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu Ukwakira. Yabigezeho isezereye Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores.

Rayon Sports yageze mu kindi cyiciro
Panthère Sportive du Ndé yabuze igitego i Kigali
Ni umukino warimo imibare myinshi
Abanya-Cameroun batuye i Kigali bari baje gufana Panthère Sportive du Ndé
Bayitije umurindi karahava
Ntacyo bayimye
Aba-Rayons bari benshi nk’ibisanzwe

UMUSEKE.RW

Share This Article