Idini Bahá’í mu Rwanda ryatoye abagize Inteko y’Ubutungane

Abagize Inteko y'ubutungane y'igihugu y’aba Bahai

Idini ry’aba Bahá’í mu Rwanda ryatoye abanyamuryango icyenda bagize Inteko y’Ubutungane ku rwego rw’igihugu, bagiye gukora mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni mu iyemeza ryabaye ku nshuro ya 52, aho intumwa 19 zihagarariye abemezi bo mu Rwanda zateraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi itatu.

Iri yemeza ryabaye mu mwaka wa 183 BE ku ngengabihe y’aba Bahá’í mu Rwanda, ryasize hatowe Navid Dejwakh, Judith Nyamoga, Vincent Nshimiyimana na Seraphine Nyirabagenzi.

Hatowe kandi Pascal Sibomana, Nasim Parsa, Anis Ndayisaba, Catherine Honeyman ndetse na Basile Seburikoko.

Mu matora ya ki- Baha’i ntabwo abatorwa biyamamaza ahubwo abantu bakurikije uko bazi buri wese nibo bagenda batora. Aya matora bayita matagatifu.

Ntawe ubwiye undi, umuntu iyo amaze gusenga akurikije umutimanama we atora umuntu yumva wafata inshingano.

Inteko y’Ubutungane y’igihugu itorwa mu bantu batoranywa mu turere, bahagararira bagenzi babo ku rwego rw’igihugu.

Anis Ndayisaba, umwe mu bagize Inteko y’Ubutungane y’igihugu y’Ababahá’í mu Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko bagira abo bita Inteko y’Ubutungane y’umurenge n’Inteko y’Ubutungane y’igihugu, mu gihe ku isi bagira Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera.

Ati: “Aba bose baba bagizwe n’abantu icyenda. Twebwe nta ba padiri tugira, nta ba pasiteri, ariko tugomba kugira abantu batureberera, badufatira imyanzuro, badufasha gukemura ibibazo.”

Ndayisaba avuga ko iri dini riharanira ubumwe bw’abantu bose, ubumenyi n’idini, uburere, uburinganire, amahoro n’ubutabera n’ibindi.

Anis Ndayisaba wavuze mu izina ry’Inteko y’Ubutungane y’Igihugu yatowe

Iyamuremye Emmanuel wo mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi, wabaye Umubahá’í kuva mu mwaka wa 2000, avuga ko yishimira ko iri dini ryamufashije guhindura imibereho ye.

Atangaza ko mbere y’iyo myaka yafataga abantu bose nk’aho bari mu matandukaniro ashingiye ku ruhu, uburebure ndetse no ku nkomoko y’ibihugu n’uduce.

Agira ati: “Ariko aho namariye gusoma inyigisho z’ukwemera kwa ki Bahá’í nasobanukiwe neza ko isi ari igihugu kimwe, menya ko abayituye ari ubwoko bumwe, umuntu umwe.”

Nyirabagenzi Seraphine wo mu Murenge wa Rwinkwavu na we avuga ko mu idini rya Bahá’í hataba n’amacakubiri, kandi ko urubyiruko rwigishwa kuba abantu bagandukira Imana no kwiteza imbere.

Avuga ko iri dini rishyira imbere kubaho mu buryo bwo kwiyubaha, kandi ko bemera Imana n’andi madini, ariko bakubahiriza ibyahishuriwe intumwa y’Imana Bahá’u’lláh.

Idini rya ki Baha’i ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwuzuye mu 1973 rihagejejwe n’intumwa Baha’u’llah.

Muri iri dini nta makoraniro agamije kwiyegereza abayoboke ahubwo buri muntu mu barigize agenda yigisha abandi ku giti cye.

Rigendera ku gitabo gitagatifu cyitwa Kitab-Aqdas mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura igitabo gitagatifu n’ubundi.

Iyamuremye Emmanuel wo mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi
Nyiranagenzi avuga ko urubyiruko rutozwa umuco wo kubaha no kwishakamo ibisubizo

Bigishijwe ubutumwa bw’inzu nsanganyasi y’ubutabera ifite icyicaro Haifa muri Israel
Abagize Inteko y’ubutungane y’igihugu y’aba Baha’i


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *