Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yatangaje ko yumijwe n’umuntu w’umuyobozi wamuhamagaye amutumira mu birori byo kwishimira ko ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatwaye Igikombe cya Shampiyona.
Museveni avuga ko iyo migirire idakwiriye mu gihe uwo muyobozi ayobora abaturage bakennye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, mu mbuga ya Kololo i Kampala ubwo yatangizaga imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ya 12.
Museveni akomoza ko azirukana abayobozi bazajya bananirwa gukura abaturage mu bukene, yagaragaje ko hari abayobozi baba barangariye mu bindi.
Yatanze urugero ko hari umwe mu bantu be uherutse kumwandikira amubwira ko akwiriye kujya kwishimira igikombe Arsenal yatwaye.
Iyi kipe yo mu Bwongereza yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere yaherukaga mu myaka 22 ishize.
Perezida Museveni ati ” Njyewe Museveni? Niba mbishaka nakina umupira w’amaguru ariko sinabyishimira.”
Perezida Museveni avuga ko kandi atiyumvisha ukuntu umuntu yishimira iby’ikipe yo mu Burayi mu gihe we nta mafaranga afite.
Ati ” Wafana Arsenal ariko icya mbere banza urandure ubukene.”
Perezida Museveni si ubwa mbere agaragaje ibitekerezo by’uko adashiturwa n’umupira w’amaguru w’i Burayi.
Uyu mutegetsi w’imyaka irenga 80 y’amavuko yigeze kuvuga ko nta na rimwe yari yareba umupira w’amaguru amakipe y’i Burayi yakinnye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
