Ikigo giteza imbere ubwikorezi bw’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, Spiro Rwanda, kivuga ko kirimo gukora sitasiyo nini zizafasha gusharija bateri nyinshi mu gihe gito, bikoroshya uko abamotari bazisimburanya ndetse bikagabanya umwanya munini byabafataga nibura ntibirenze iminota itatu.
Kugeza ubu abatwara moto za Spiro bemeza ko ari moto nziza, kandi zibafasha kunguka bitewe n’uko bazibona ku giciro cyo hasi, kandi zikaba zikoresha amashanyarazi.
Bamwe mu bamotari twaganiriye bavuga ko hakiri imbogamizi mu mwanya bamara bahindura bateri, bakabona ko icyo kibazo gikemutse byaborohereza akazi.
Mu biganiro abayobozi ba Spiro bagiranye n’Abanyamakuru, byabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga, 2026 bavuze ko bari gushyira imbaraga mu kubaka sitasiyo nini zizafasha gusharija umubare munini wa bateri kandi mu gihe gito bikoroshya akazi.
Shanton Ingabire ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro Rwanda, avuga ko mu mpera z’umwaka ushize mu muhanda harimo moto 16,000 za Spiro, muri uyu mwaka zigeze ku 28,000 ariko ngo barimo kongera moto z’amashanyarazi hirya no hino.
Yavuze ko mu Ntara hagiye gufungurwa amashami ya Spiro mu rwego rwo kongera imbaraga mu gukwirakwiza moto z’amashanyarazi, aho intego y’uko umwaka warangira mu Rwanda hose hari moto 45,000 uwo muhigo warazamuwe ugera kuri moto 60,000 ni zo bateganya zizaba ziri mu muhanda.
Felix Rubanda ushinzwe ibijyanye no guhererekanya bateri, avuga ko sitasiyo zo gusharija zageze mu Turere twose tw’u Rwanda, akavuga ko intego bafite ari uko ukoresha moto y’amashanyarazi ashobora kubona aho asharija nta mbogamizi n’imwe ahuye na yo.
Ati “Dufite sitasiyo zirenga 311 mu gihugu hose zikora, inyinshi ziri muri Kigali kuko niho hari abamotari benshi, nka 85-90% ziri muri Kigali.”
Yavuze ko ubu Spiro ifite ubushobozi bwo gusharija bateri 11, 100 icyarimwe bitewe n’uko bateri imwe isharijwa inshuro 6, bivuze ko Spiro icyarija bateri zirenga 66,000 ku munsi.
Felix Rubanda avuga ko bitewe n’umubare munini w’abakiliya batwara moto, hatangiye kubakwa sitasiyo nini (Mega-Stations), aho imwe ishobora gusharija bateri 300 icyarimwe.
Kugeza ubu hamaze gutangira bene izo sitasiyo nini eshatu, mu minsi ya vuba hazatangira izindi sitasiyo nini 5 zo zisumbuyeho zishobora gusharija bateri 800, kandi zizakurikizwaho izindi zizashyirwa mu Mijyi yunganira Kigali.
Ati “Ibi tubikora kugira ngo abamotari batadindira mu kazi kabo, gahunda yacu ni uko motari atamara iminota 3 kuri sitasiyo yacu, yaba afite umugenzi cyangwa ubutumwa atwaye.”
Kugeza ubu Spiro imaze imyaka itatu mu Rwanda, ariko inakorera mu bihugu nka Kenya, Uganda no muri Africa y’Iburengerazuba, ndetse ngo irashaka kwagura isoko ikajya no muri Congo Kinshasa na Ethiopia.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Amita Chawla yavuze ko abantu bagera ku 1,700 babonye akazi, ariko muri rusange hahanzwe imirimo irenga 3000.
Uretse kuba Spiro Rwanda yarabaye igisubizo mu gutanga moto zitangiza ikirere, yanabaye igisubizo mu gufasha abamotari gushora amafaranga make, bakunguka menshi.

UMUSEKE.RW
