Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abibumbiye mu Muryango w’Abayobozi Bato muri Panama, YPO [Young President’s Organization].
Aba baganiriye ku mpinduka u Rwanda rumaze gukora mu guteza imbere gahunda z’ihangamurimo ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Panama.
Iri tsinda ryari riyobowe na Rogelio Romero, uhagarariye YPO Gold Panama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Concretex Panama. YPO ni Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo barenga 38.000, bo mu bihugu 130.
Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye Perezida Kagame igihembo cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro, ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.
Mu Ugushyingo umwaka ushije, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye na Panama amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

UMUSEKE.RW
