Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Baganiriye ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’intambwe igenda iterwa mu gushakira umutekano n’ituze Akarere.
Inkuru yari yabanje …
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Faure Essozimna Gnassingbé yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yanditse ku rubuga rwa X ko Perezida wa Togo yaje mu Rwanda mu rugendo rw’akazi.
Uru ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Tariki ya 18 na 19 Mutarama 2025, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye.
Perezida wa Togo yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu nzego nkuru za Togo, baganiriye na bagenzi babo bo mu Rwanda ku kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye.
Icyo gihe Perezida Kagame na Perezida Faure bashimiye umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Togo, ndetse biyemeza gukomeza kwagura iyi mikoranire iri mu nzego za politiki, ubukungu n’imibanire.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo byasinye amasezerano menshi, arimo ayo gukuriraho gusaba visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’ubwoko butandukanye.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida wa Togo azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda, barimo Perezida Paul Kagame, ku bufatanye mu bucuruzi, ubukungu n’iterambere.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
