Muhanga: Impanuka y’imodoka yari itwaye yahitanye umugore wari utwite witwa Mukarunyana Laurence, abo bari kumwe abagera kuri batandatu barakomereka.
Iyi mpanuka y’imodoka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Picnic ifite Plaque RAC826.
Imodoka yari itwaye abantu 12 yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Muheta, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari Akarere ka Muhanga.
Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu baturage avuga ko iyi modoka yahagurutse mu Mujyi wa Muhanga yerekeza i Rugendabari, inanirwa gukata ikoni.
Abaturage bakeka ko byatewe no kuba yari yarengeje umubare w’abo isanzwe itwara.
Umwe muri bo yagize ati: ”Picnic ntiyemerewe kurenza abantu 8, Shoferi yari yashyizemo abantu 12 ananirwa gukata.”
Uyu muturage akomeza avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba, umugore wari utwite witwa Mukarunyana Laurence yahise ahasiga ubuzima, abantu batandatu mu bandi muri 12 imodoka yari itwaye barakomereka.
Yavuze ko mu bakomeretse harimo Semahoro Mwesanyi Siméon, Kagenzi Pierre wari utwaye imodoka, Mukansanga Patricia, Iradukunda Alexis, Bucyensenge Charlotte na Uwiringiyimana Primitive.
Nta rwego rwa Leta ruremeza ayo makuru, gusa uwatanze amakuru avuga ko umurambo w’uyu mugore ndetse n’abakomeretse bajyanywe mu Bitaro i Kabgayi.
Turakomeza gukurikirana iby’iyi mpanuka nuko abo bakomeretse bameze.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
