Yanditswe na: MUNYANDINDA J. Bosco
Kumenyeshwa umwenda w’imisoro ntibivuze ko usora adafite uburenganzira bwo kuwujyaho impaka. Amategeko ateganya uburyo bwo kuwusuzuma, kuwujuririra no kwitabaza inkiko igihe bibaye ngombwa.
Tekereza uri umucuruzi cyangwa ufite ikigo cy’ubucuruzi. Umunsi umwe, ubonye ubutumwa bukumenyesha ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kikwishyuza miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyamara, ukurikije ibitabo byawe by’ibaruramari, imisoro yose wagombaga kwishyura warayishyuye. Ugerageje gusaba ibisobanuro, bakubwira ko ayo mafaranga akomoka ku igenzura ry’imisoro, ku makosa yakozwe mu imenyekanisha cyangwa ku bihano by’ubukererwe. Wakwemera kwishyura ayo mafaranga kubera ko RRA iyagusabye? Cyangwa wakwanga kwishyura ukirengagiza ubutumwa?
Igisubizo ni uko amategeko aguha uburenganzira bwo kugenzura ukamenya niba umusoro warabazwe neza no kutemera kuwishyura mu gihe ubona ko wabazwe nabi, ariko akagusaba gukurikiza inzira n’ibihe ntarengwa byateganyijwe.
Ese RRA ishobora kwibeshya mu kugena umusoro?
N’ubwo RRA ifite ububasha bwo kugena no kwishyuza imisoro, ibyemezo byayo bishobora kugibwaho impaka hakurikijwe amategeko. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma usora atemeranya n’amafaranga asabwa kwishyura. Urugero, hashobora kubaho kutumvikana ku nyungu z’ubucuruzi, ku mafaranga yinjijwe, ku nyemezabuguzi, ku misoro yamaze kwishyurwa cyangwa ku buryo amategeko yakoreshejwe.
Icyakora, kuba usora atemera umwenda ntibihita bisobanura ko RRA yibeshye. Ni ngombwa gusuzuma ibimenyetso by’impande zombi. Itegeko nº 020/2023 rigena uburyo bw’isoresha riteganya uburyo bwo kugena imisoro, kuyigenzura no gukemura impaka zishobora kuvuka hagati y’usora n’ubuyobozi bw’imisoro.
Banza usuzume umwenda utirengagije igihe cyo kwishyura cyangwa kujurira
Iyo usora amenyeshejwe umwenda atemera, icy’ingenzi ni ukumenya inkomoko yawo. Agomba kureba ubwoko bw’umusoro asabwa, igihe kirebana na wo, uburyo wabazwe n’ibihano cyangwa inyungu z’ubukererwe byawongeweho.
Urugero, niba RRA ikumenyesheje ko ufite umwenda wa miliyoni 15 FRW, ushobora gusanga miliyoni 10 ari umusoro fatizo, izindi miliyoni 5 zikaba zigizwe n’ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Ibi ni ingenzi kuko ushobora kuba wemera igice kimwe cy’umusoro, ariko utemera ikindi. Nanone, usora agomba gutandukanya ubutumwa bumumenyesha umwenda, inyandiko y’agateganyo y’igenzura n’icyemezo cya nyuma cyo kugena umusoro. Buri nyandiko ishobora kugira ingaruka zitandukanye ku gihe n’uburyo bwo kuyisubiza.
Ufite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cya RRA
Iyi ni imwe mu ngingo z’ingenzi usora wese akwiye kumenya. Hakurikijwe Itegeko nº 020/2023, usora utemera icyemezo cyo kugena umusoro cyangwa kumuca ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ashobora kujuririra Komiseri Mukuru wa RRA. Ubujurire bugomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe usora yamenyesherejwe icyemezo ajuririra. Ubujurire bugomba gusobanura neza icyemezo kitishimiwe, impamvu z’ubujurire, ibimenyetso bishyigikira ibyo usora avuga n’amategeko ashingiraho. Butangwa hakurikijwe uburyo bwashyizweho n’ubuyobozi bw’imisoro, harimo n’ubw’ikoranabuhanga. Ibi bivuze ko kuvuga gusa ngo “sinemera uyu musoro” bidahagije. Usora agomba kugaragaza impamvu zifatika zituma atemera umusoro yaciwe.
Hari kandi impaka zishobora gukemurwa mu rwego rw’ubuyobozi bitabaye ngombwa gukoresha ubujurire busanzwe, cyane cyane ku myenda yakozwe na sisitemu hashingiwe ku imenyekanisha ry’usora ubwe.
Ese kujurira bihita bihagarika kwishyuzwa umusoro?
Si buri gihe. Itegeko riteganya uburyo bwo kurengera usora utishimiye umusoro yaciwe. By’umwihariko, riteganya ko iyo usora yishyuye igice cy’umusoro atajyaho impaka, Komiseri Mukuru ahagarika kwishyuza igice cy’umusoro cyajuririwe mu gihe ubujurire bugisuzumwa.
Urugero, niba RRA igusaba miliyoni 15 FRW, ukemera ko ugomba kwishyura miliyoni 5 gusa, ushobora kwishyura izo miliyoni 5 maze ukajuririra izindi miliyoni 10. Iyo ibisabwa n’amategeko byubahirijwe, kwishyuza igice cyajuririwe birahagarikwa mu buryo buteganywa n’itegeko. Icyakora, usora ntagomba kwibwira ko gutanga ubujurire gusa bihagarika byanze bikunze ibikorwa byose byo kwishyuza.
Byagenda bite RRA itinze gusubiza ubujurire?
Amategeko ntiyemerera ubuyobozi bw’imisoro gutinza ubujurire igihe kitazwi. Itegeko nº 020/2023 riteganya ko Komiseri Mukuru agomba gufata icyemezo ku bujurire mu gihe kitarenze iminsi 30 kuva bwakiriwe, akakimenyesha usora mu nyandiko. Icyo gihe gishobora kongerwaho indi minsi 30, ariko usora abanje kubimenyeshwa. Iyo igihe giteganywa n’amategeko kirangiye Komiseri Mukuru atarafata icyemezo, ubujurire bufatwa nk’aho bwemewe. Iri ni ihame rikomeye rirengera usora. Icyakora, kugira ngo aryifashishe, ni ngombwa kuba yaratanze ubujurire bwujuje ibisabwa, kandi afite ikimenyetso cy’igihe bwakiriwe.
Ese iyo ubujurire butakiriwe biba birangiye?
Usora utishimiye icyemezo cya Komiseri Mukuru ashobora gukoresha izindi nzira zemewe n’amategeko. Inzira ya mbere ni ugusaba gukemura ikibazo mu bwumvikane. Itegeko nº 020/2023 n’Amabwiriza ya Komiseri Mukuru nº 002/2024 biteganya uburyo bwo gukemura impaka z’imisoro mu bwumvikane.
Ubusabe butangwa mu nyandiko, bukagaragaza ibibazo usora yifuza gukemura n’ibimenyetso abishingiraho. Mu bisabwa harimo kwishyura 25% by’umusoro fatizo cyangwa gutanga ingwate yemewe n’ubuyobozi bw’imisoro, hakurikijwe ibisabwa n’amabwiriza ya Komiseri Mukuru.
Iyo ikibazo kitarashyikirizwa urukiko, ubusabe bwo kumvikana bugomba gutangwa mu minsi 30 kuva usora amenyeshejwe icyemezo cya Komiseri Mukuru ku bujurire. Gusa ibibazo bishya bitigeze bisuzumwa mu bujurire bwashyikirijwe Komiseri Mukuru ntibishobora kwinjizwa mu bwumvikane. Ubujurire butakiriwe kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko na bwo ntibwemerwa muri iyo nzira. Uburyo bwo gukemura ikibazo mu bwumvikane ntibugomba kurenza iminsi 90.
Ese usora ashobora kurega RRA mu rukiko?
Itegeko nº 020/2023 riteganya ko usora utishimiye icyemezo cya Komiseri Mukuru ashobora kwitabaza urukiko rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze iminsi 30 kuva akimenyeshejwe. Iyo habanje inzira y’ubwumvikane ariko ikananirana, usora ashobora na bwo kwitabaza urukiko mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe amenyeshejwe ko ubwumvikane butagezweho. Icyakora, gutanga ikirego mu rukiko ntibihita bihagarika inshingano zo kwishyura umusoro. Ni ngombwa gusuzuma niba hari icyemezo cyemewe cyo guhagarika ibikorwa byo kuwishyuza.
Kuba RRA ari urwego rwa Leta ntibivuze ko buri cyemezo ifashe kidashobora guhindurwa. Raporo y’ibikorwa bya RRA y’umwaka wa 2024/2025 igaragaza ko mu nzira zo gukemura impaka z’imisoro, hari ibyemezo byavuyemo gukurirwaho abasora imisoro yari yabazwe, ingana na miliyari 13.3 FRW, ku misoro yari yabanje kugenwa ingana na miliyari 61.8 FRW. Ibi bigaragaza ko inzira z’ubujurire n’ubwumvikane atari umuhango gusa. Zishobora kugira ingaruka zifatika ku mafaranga usora asabwa kwishyura.
Itegeko nº 020/2023 riteganya kandi ibijyanye n’inyungu zishobora kwishyurwa n’ubuyobozi bw’imisoro mu bihe biteganywa n’amategeko; nk’ iyo usora yari yaramaze kwishyura amafaranga nyuma akaza kuyakurirwaho.
Ni ibihe bimenyetso usora akwiye kubika?
Mu mpaka zijyanye n’imisoro, ibimenyetso ni byo bigira uruhare rukomeye kurusha amagambo. Usora akwiye kubika imenyekanisha ry’imisoro, inyemezabwishyu, inyemezabuguzi za EBM, amasezerano, inyandiko z’ibaruramari, raporo z’igenzura, inzandiko yandikiranye na RRA n’ibindi bimenyetso bifitanye isano n’umusoro ugibwaho impaka.
By’umwihariko, ni ngombwa gutanga ibimenyetso mu gihe cy’igenzura no mu bujurire hakurikijwe amategeko, kuko kutabitanga ku gihe bishobora kugira ingaruka ku iyakirwa ryabyo mu byiciro bikurikiraho.
Umwanzuro: Kutemera umusoro si ukwanga kuwishyura. Iyo RRA imenyesheje usora umwenda w’imisoro, hari ibintu bibiri agomba kwirinda: kwemera kwishyura amafaranga atabanje gusuzuma neza, cyangwa kwirengagiza icyemezo cy’ubuyobozi bw’imisoro. Amategeko aha ubuyobozi bw’imisoro ububasha bwo kugena no kwishyuza imisoro, ariko anateganya inzira zo kurengera usora utemera icyemezo yafatiwe. Usora utemeranya na RRA akwiye kumenya inkomoko y’umusoro, gukusanya ibimenyetso, kubahiriza igihe cyo kujurira no kwitabaza abahanga mu mategeko cyangwa mu misoro igihe bibaye ngombwa. Kwishyura imisoro ni inshingano; ariko kwishyura umusoro uteganywa n’amategeko no kugira uburenganzira bwo kuwujuririra na byo ni ingenzi.
Icyitonderwa: Iyi nyandiko igamije gutanga amakuru rusange ku mategeko. Ntisimbura inama zitangwa n’abahanga mu mategeko cyangwa abajyanama mu by’imisoro bamaze gusesengura ikibazo gihari ku buryo bwihariye.

