Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya COMESA

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

Iyi inama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki ya uyu wa 22 Ukwakira 2026 mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Isoko rimwe, icyirekezo kimwe, guteza imbere inganda mu buryo budaheza, ishoramari no kwishyira hamwe kw’Akarere”.

Iribanda cyane ku gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu ku bihugu by’Akarere ,guteza imbere ishoramari n’inganda ndetse no kwagura uruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi ,inganda n’amabuye y’agaciro .

Iyi nama byitezwe kandi ko hazamurikirwamo igenamigambi ry’uyu muryango “COMESA Medium-Term Strategic Plan” rizava mu mwaka wa 2026-2030 ndetse hanasuzumwe ibimaze gukorwa muri uyu muryango.

COMESA ni Umuryango ugamije guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye mu bukungu no kwishyira hamwe kw’ibihugu biwugize watangiye mu 1994 kugeza ubu uhuriyemo ibihugu 21.

Ibyo bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Maurice, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Muri Mutarama 2004 ni bwo u Rwanda rwinjiye ku mugaragaro muri uyu Muryango wemerera ibihugu byitabiriye iryo soko koroherezanya ubucuruzi, binyuze mu kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa byujuje ibisabwa n’amasezerano yarishyizeho.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *