Bugesera: Umurambo wa Rizinjirabake Regis wasanzwe mu Mudugudu, bamwe mu baturage bagakeka ko yaba yishwe.
Urupfu rwa Rizinjirabake Regis w’imyaka 17 y’amavuko, rwabereye mu Mudugudu wa Migina, Akagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko hari umuturage usanzwe akora akazi k’ubuzamu waba yikanze ko uyu musore aje kwiba aho akora uburinzi aramukubita biza kumuvuramo urupfu.
Umwe muri abo yagize ati: “Ibi nibyo bivugwa ariko ntabwo biremezwa neza niba koko uyu ukekwaho gukubita no gukomeretsa yaba ari we intandaro byakomotseho.”
Gitifu w’Umurenge wa Gashora Umulisa Marie Claire avuga ko ibyo abaturage bakeka atari byo kuko Inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ryimbitse ku bantu benshi atari ku muntu umwe.
Ati: “Ibindi birenzeho twabiharira RIB kuko niyo ishinzwe gukora iperereza.”
Gitifu Umulisa avuga ko kugeza ubu bitaramenyekana icyateye urupfu kubera ko nyakwigendera basanze yarangije gupfa, ibindi abaturage bavuga bikaba ari ugukeka.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Rizinjirabake Regis ashyingurwa uyu munsi, mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Bugesera

