Kigali – Polisi yafashe abakekwaho ubujura 16 “ivuga ko barazengereje abaturage”

Abantu batandukanye bafatiwe mu mukwabo

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage yahagurukiye ikibazo cy’ubujura hakorwa operasiyo zitandukanye zo gufata abantu babukekwaho, mu murenge wa Kigali.

Abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali mu tugali twa Nyabugogo, Kigali, Ruliba, na Mwendo hashize iminsi bagaragaje ikibazo cy’ubujura bubugarije, ko hari abantu babatega bakabambura ibyabo, birimo telephone, amafaranga, ibyo bavuye guhaha Nyabugogo, ndetse bakanabakomeretsa.

Operasiyo yakozwe guhera tariki ya 01-09/09/26, yafatiwemo abantu 16, muri utu tugali twavuzwe haruguru bemera ko batega abaturage bakabambura, ndetse bakanabakomeretsa, ikindi bimera ni uko banywa ibiyobyabwenge, ndetse n’ubusinzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko abakwekwaho ubujura bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage, ndetse ko abashwe bose bagiraga uruhare mu bujura ku muhanda uva Nyabugogogo – Giti cy’Inyoni -kugera kuri Ruliba, cyane cyane bwakorerwaga abaturage bazinduka, ndetse n’abataha bava mu bikorwa bitandukanye mu gice cya Nyabugogo, by’umwihariko mu gace kitwa Kamenge.

Mu bafashwe harimo n’aburiraga imodoka zitwara imizigo bagapakurura imizigo bagahita birukira mu kibaya kiri kuri uyu muhanda, hari n’abandi bafatiwe mu kagari ka Mwendo batoboraga inzu z’abaturage bakiba imitungo irimo.

Polisi y’ u Rwanda irizeza abaturage umutekano usesuye kuko hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kuhakora paturuyi  zihoraho cyane cyane mu masaha ya nijoro, no gushishikariza abaturage batuye muri ibi bice gukorana n’inzego z’umutekano, ndetse n’inzego z’ibanze batanga amakuru ku bantu bose bazwiho gukora ibikorwa by’ubujura kugira ngo bafatwe.

Polisi y’u Rwanda kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura, ndetse n’ibindi byaha bitandukanye kwitandukanya na byo bagashaka ibindi bakora byemewe n’amategeko, “ubujura burakenya ntibukiza”.

Ibikorwa byo gufata abandi bakoranaga na bariya ngo birakomeje, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali.

UMUSEKE.RW

Share This Article