Perezida wa Iran yavuze ijambo mu nama ya Loni afite amafoto y’abapfuye

Perezida wa Iran yerekana ifoto ya Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w'Ikirenga w'icyo Gihugu

Perezida wa Iran , Masoud Pezeshkian, avuga  ijambo mu Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yerekanye amafoto ya Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, wapfiriye mu bitero bya Israel  na Amerika ndetse n’amafoto y’abaturage biganjemo abana,  Iran ivuga ko bishwe n’ibyo bihugu.

Ni mu ijambo yavuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026, nyuma y’amasaha make ageze muri Amerika.

Masoud Pezeshkian yatangiye kuvuga ijambo ahereye ku byari byavuzwe na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wavuze ko igihugu cye gishobora kurimbura Iran niba batageze ku masezerano mu gihe cya vuba.

Uyobora Iran yavuze ko “ Ubudatezuka bw’Abanya-Iran burushaho gukomera mu gihe cy’ibihano, igihe cy’igitutu no mu gihe bapfa ari benshi. Ntituzigera dupfukama.”

Ati “ Perezida wa Amerika yatwise abakora iterabwoba ariko nitwe tugirwaho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba.”

Uyu mutegetsi yahise azamura amafoto menshi yari yitajwe ahereye ku ifoto igaragaza Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran wishwe n’ibitero bya Israel na Amerika mu mpera za Gashyantare 2026 ndetse n’amafoto y’abana benshi bapfiriye ku kigo cy’ishuri, Iran ikavuga ko barashwe n’indege za Israel na Amerika, ayereka abari mu cyumba cy’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “ Abaturage bacu b’inzirakarengane bahindutse ibipimo by’ibitero by’ibigwari n’ubushotoranyi ku Gihugu cyacu ariko tuzakomeza kwirengera n’imbaraga zose.”

Intumwa za Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’izindi za bimwe mu bihugu zahise zisohoka muri icyo cyumba.

Kuva intambara yatangira Iran yafunze urujya n’uruza rw’amato yanyuraga mu muhora wa Hormuz.

Perezida wa Iran yavuze ko batazemera ko abantu bakomeza kunguka amato aca muri iyo nzira kandi bo Amerika yarafunze ibyambu byabo ku buryo nta bwato buva cyangwa ngo bwinjire muri Iran.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *