U Burusiya bwasabye abanyamahanga kuva mu murwa Mukuru wa Ukraine

Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv wagiye wibasirwa n'ibitero by'u Burusiya

U Burusiya bwavuze ko buteganya kugaba ibitero simusiga kandi bidahusha ku ntego i Kyiv mu murwa Mukuru wa Ukraine, bisaba abanyamahanga n’Abadipolomate bahabarizwa guhunga vuba na bwangu.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya.

U Burusiya buvuga ko buteganya kugaba ibitero bikomeye kandi bizaba bibaze neza bigamije gusenya ibigo bya gisirikare bitangirwamo amabwiriza y’intambara ndetse nahakorerwa indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa ‘drones’.

Itangazo riti ” Ibyo byose bibarizwa i Kyiv. Turasaba abanyamahanga barimo n’abadipolomate n’abakorera imiryango mpuzamahanga kuva muri uwo Mujyi vuba bishoboka.”

U Burusiya kandi bwasabye abaturage ba Ukraine bari i Kyiv kwirinda kwegera ibikorwaremezo bya gisirikare cyangwa inyubako z’ubutegetsi.

Ibi bitero by’u Burusiya biri mu mujyo wo gusubiza no guhora igitero giherutse gukorwa na drones za Ukraine mu gace ka Luhansk kigaruriwe n’u Burusiya kigahitana abantu 18.

Ukraine yavuze ko ku kuba u Burusiya buteganya gukora ibitero bugasaba abanyamahanga guhunga ntacyo bivuze uretse ikimwaro no gutsindwa.

Kuva mu 2022 rwarambikanye hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu kiswe gukumira ko Umuryango wo gutabarana wa OTAN wazabwigarurira.

Ni intambara yabaye ikibazo ku mpande zombi dore ko nta na rumwe rwabashije kuyitsinda n’abafatanyabikorwa ba buri ruhande.

U Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika babarijwe ku ruhande rwa Ukraine ndetse baruha ikoranabuhanga ryose n’intwaro zigezweho. U Burusiya nabwo bwabonye ubufasha buturutse mu bihugu birimo Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *