Mu mukino warebwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Madame Jeannette Kafame, RSSB Tigers BBC yatsinze FUS Rabat umukino wayo wa mbere mu mikino ya nyuma ya Africa Basketball League [BAL] iri kubera i Kigali muri BK Arena.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026 Saa Moya z’ijoro.
Mu Banyacyubahiro bawurebye, harimo Perezida, Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, Masai Ujiri, Perezida w’Ikipe ya Dallas Mavericks muri NBA, Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, Komiseri Wungirije muri NBA, Mark Tatum, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi n’abandi.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya nyuma y’iri rushanwa riri mu akomeye ku Isi muri Basketball, yatangiye neza itsinda igice cya mbere ku manota 45-36.
Igice cya mbere kikirangira, abaje muri BK Arena, basusurukijwe n’umuhanzi ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza uzwi nka Bien Aimé, uri mu bagezweho muri Afurika y’i Burasirazuba, wasusurukije abafana mu ndirimbo ze zirimo ‘Finale’ iri mu zikunzwe muri iki gihe.
Mu gice cya kabiri, Abanyarwanda bari benshi muri BK Arena, bakomeje kuyisunika bituma ikomeza kugora FUS Rabat yo muri Maroc.
RSSB Tigers BBC yakomeje kungukira mu murindi w’abaje kuyishyigikira, ikomeza kwitwara neza isoza agace ka gatatu ikiyoboye Abanya-Maroc ku manota 71-59.
Agace ka kane iyi kipe ihagarariye Abanyarwanda yaje yasubiye inyuma ndetse kubera amakosa menshi byatumaga FUS Rabat ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota.
Gusa umurindi w’abafana ba RSSB Tigers wakomeje kuyisunika biza gutuma isoza n’agace ka kane yegukanye intsinzi ku manota 95-72, ihita yegukana intsinzi yayo ya mbere muri iyi mikino ya nyuma.
Umukinnyi wayo uri mu beza, Leonard Craig Randall II, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yinjije amanota 38 wenyine.
Mugenzi we bakinana, Mangok Mathiang ni we wakoze Rebound nyinshi, aho yakoze 15.
Undi mukino wari wabanjirije uyu, warangiye Al Ahly yo mu Misiri itsinzwe na ASC Ville Dakar yo muri Sénégal amanota 93-90.
Kuri uyu wa Gatandatu, imikino irakomeza aho Club Africain yo muri Tunisia iza guhura na Al Ahly Ly yo muri Libya, saa Cyenda z’Umugoroba, nurangira hakurikireho Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola iza gukina na Dar City yo muri Tanzania.
RSSB Tigers BBC na FUS Rabat zizongera guhura ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi.








UMUSEKE.RW
