Umwarimu w’abatoza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] akaba n’umutoza, Niyongabo Amars watoje muri Shampiyona y’u Rwanda, yagizwe Umuyobozi wa Tekiniki ku rwego rw’Igihugu [DTN] mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burundi.
Ni amakuru yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’i Burundi [F.F.B], ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026.
Iri Shyirahamwe ribicishije ku rukuta rwaryo rwa X, ryemeje ko Niyongabo Amars ari we wagizwe DTN, ndetse rimwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya yahise itangira akibona ibaruwa imwemeza.
Mu nshingano zigera ku icyenda afite, harimo kuzamura Iterambere rya ruhago y’abato, kugira inama Komite Nyobozi ya F.F.B ku bijyanye n’Iterambere rya ruhago muri iki gihugu, kuzamura ubumenyi bw’abatoza, guteza imbere no gukurikirana amakipe yose y’Igihugu n’ibindi.
Amars ubwo yatozaga muri Shampiyona y’u Rwanda, yaciye muri Musanze FC n’Amagaju FC aherukamo.
Uretse kuba ari umwarimu w’abatoza [FIFA Intsructor] muri FIFA, asanzwe anigisha abatoza ku rwego rwa Afurika [CAF Instructor].


UMUSEKE.RW
