Mu Rwanda hari ibinyamakuru 86 bya baringa

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (Association Rwandaise des Journalistes, ARJ) riherutse gutangaza ko mu bushakashatsi ryakoze ku mibereho n’imikorere y’abanyamakuru, ryasanze hari ibinyamakuru 86 bya baringa.

Muri rusange, abakoze ubwo bushakashatsi bugasohoka muri raporo basanze mu Rwanda handitswe ibinyamakuru 325, ibikora mu buryo buhoraho bwa kinyamwuga kandi byemewe n’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, RMC, bikaba ari 278.

Mu gihe ibyo ari byo bibaruye muri RMC, ibibaruye muri RURA ni 37 naho ibibaruye aho hombi ni icumi.

Hari ikinyamakuru kimwe kitagira ahantu namba kibaruye!

Raporo igaragaza ko ibitangazamakuru bikora kandi byemewe na RMC ari 239, birimo Radiyo 43, Televiziyo 18, ibinyamakuru byandikira kuri murandasi (Website) 172, shene za YouTube eshatu, ibyandikira kuri murandasi ariko bigasohora n’inyandiko y’impapuro( online print) bibiri  hamwe n’ikindi kimwe cyandika kikanacapa.

Iyi raporo irimo kandi ko hari ibindi bitangazamakuru 86, birimo Radio imwe, Televisiyo eshatu, ibyandikira kuri murandasi 82 bidakora.

Kuba ibyinshi mu bidakora ari ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (online media) bigaragaza ikibazo abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko ari kinini mu  busumbane, mu kugira ubushobozi bwo gukomeza gukora no kwigira mu mikoro.

Ku byerekeye kuba hari radiyo na televiziyo nabyo bidakora, abakoze iyo raporo bavuga ko biterwa n’uko imikorere yabyo isaba ubushobozi buhambaye kandi no kubishinga bigasaba kwisuganya mu mikoro ahanitse.

Ibitangazamakuru byakoreweho ubushakashatsi biri mu bwoko butandukanye burimo abakorera 12 bakorera kuri murandasi ( bangana na 27.9%) na radiyo zirindwi zingana na 16.3%.

Hari kandi ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga (online and social media) bitandatu bingana na 14% hamwe n’ibicapwa, ibikorera kuri murandasi, imbuga nkoranyambaga (print, online, and social media) bitatu bingana na 7%.

Aha kandi harimo televiziyo n’ ibinyamakuru byandikwa (print media)bitatu bingana na 7% kuri buri kimwe.

Ubwiganze bw’itangazamakuru by’abantu ku giti cyabo n’abikorera bungana na 74.4% bugaragaza uko urwego rw’itangazamakuru rwafunguriye amarembo buri wese guhera mu mwaka wa 2002.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru by’abaturage biracyari bicye kuko bingana na 9.3%, naho nbitangazamakuru bya Leta (public media) bingana na 2.3%

Ibitangazamakuru byinshi byakoreweho ubushakashatsi, bingana na 93% byanditse muri RMC, mu gihe 7% bitanditse.

Ku bijyanye n’uruhushya rutangwa na RURA, rwo ahanini rusabwa n’ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho kandi  60.5% bifite ibyangombwa, mu gihe 30.2% ntabyo bigira, naho 9.3% byavuze ko batabikeneye mu kazi kabyo.

Abakoze ubwo bushakashatsi basanze imibare babonye, itanga ishusho y’uko burya mu Rwanda urwego rw’itangazamakuru rukora mu buryo bwemewe n’amategeko  ruri ku rwego rwo hejuru rwo kubahiriza ibisabwa kuko hafi 90.6% by’ibitangazamakuru byanditse kandi byahawe impushya, naho 93% byanditswe muri RMC, kandi igice kinini kingana 66.7% gifite impushya zatanzwe na RURA, mu gihe 33.3% ari bo batazifite.

Kuba Itegeko N°02/2013 ridasobanura neza itandukaniro riri hagati y’iyandikwa (registration), itangwa ry’uruhushya (licensing) no kwemezwa nk’umunyamwuga (accreditation), bituma habaho guhurirana kw’inshingano z’inzego zitandukanye mu kugenzura imikorere ya kinyamwuga yo mu itangazamakuru.

Mubyo  RURA ishinzwe, harimo gutanga impushya, cyane cyane ku bitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho (broadcasting), mu gihe RMC ishinzwe iyandikwa no kugenzura imyitwarire n’ubunyamwuga.

Ariko kubera ko amategeko atabisobanura neza, bishobora gutuma ikigo cy’itangazamakuru kiba cyujuje ibisabwa n’urwego rumwe ariko kitaramenyekana neza ku rundi rwego bityo bigateza urujijo mu mategeko.

Nubwo imibare igaragaza ko ibitangazamakuru byinshi byubahiriza amategeko, ku rundi ruhande kuba nta sisitemu ihuriweho ihari, bituma igenzurwa ryabyo rigorana bigatuma amakuru y’urwego rumwe atizerwa uko bikwiye mu igenamigambi rya politiki y’itangazamakuru muri rusange.

Ni ikibazo kigaragara cyane mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi bitewe ahaniini nuko rimwe na rimwe amategeko abigenga aba adasobanutse neza.

Nubwo hari amasezerano y’imikoranire hagati ya RMC na RURA agamije kunoza imikoranire, ariko ntakemura ikibazo nyamukuru cyo guhurirana kw’amategeko agenga uyu mwuga w’ingirakamaro mu kuvuganira rubanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *