CR7 yasezeye mu ikipe y’Igihugu

Cristiano Ronaldo yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’Igihugu ya Portugal nyuma y’imyaka 23 ayikinira.

Inkuru yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa kane biciye mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiranye nayo n’agaciro yahawe ko kwambara umwambaro w’ikipe y’Igihugu akiri muto.

Uyu mugabo w’imyaka 41, yasezeye mu ikipe y’Igihugu ya Portugal nyuma yo kuyitsindira ibitego 146 mu mikino 234 yayikiniye mu myaka 23 yari ayimazemo.

Yayihesheje ibikombe bitatu birimo icya Euro 2016 na bibiri bya UEFA Nations League 2019 na 2025.

Cristiano uherutse kugirana ibibazo n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal ndetse bikamuviramo gufatirwa ibihano byo guhagarikwa ukwezi mu ikipe y’Igihugu, yavuze ko icyaba cyose adateze kuzigera yibagirwa agaciro ko kuba yarahawe amahirwe yo kwambara umwambaro w’ikipe y’Igihugu akiri muto mu 2023.

CR7 yatumye Portugal igira ijambo ku meza y’Ibihugu byegukanye ibikombe

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Byose biraterwa nuko atangiye gusaza ku myaka 41 afite.Kera yari imana ya Portugal,ku buryo bamukoreye ikibumbano aho avuka,i Madeira.Iyo dushaje,ibyubahiro birashira,ndetse tugasaza tugapfa.Ibyubahiro n’ubukire tukabisiga.Niyo mpamvu umwami Salomon yavuze ngo “byose ni ubusa,ni ukwiruka inyuma y’umuyaga”.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Kora akazi kawe kugirango ubeho,ariko ushake umuntu uzi bible muyigane ku buntu,agusanze iwawe,izaguhindura.Niyo wanapfa,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma iguhe ubuzima bw’iteka.Ibyo ni Imana yakuremye ibivuga kandi izabikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *