Umunamba watiye moto urugendo ntirwamuhiriye

Umugabo wo mu karere ka Rwamagana  usanzwe woza ibinyabiziga , yakoze impanuka ubwo yasabaga ngo arye umunyenga, akaza kugongana n’indi moto ahetse mugenzi we, ahita yitaba Imana hamwe n’uwo agonze.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 mu Mudugudu wa Murenge mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, , SSP Hamduni Twizeyimana, avuga ko uyu  yasabye uwari waje kogesha Moto  ngo arye umunyenga, birangira akoze impanuka, aho yagonze indi moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko  ko iyi mpanuka yaturutse ku munamba watwaye ikinyabiziga adafite uruhushya kandi akagendera ku muvuduko.

SSP Hamduni Twizeyimana avuga ko  uwo yakoresheje umuvuduko ukabije, akanyura mu muhanda ujya Rwinkwavu, ahuriramo n’indi moto baragongana.

SSP Twizeyimana yasabye  abatwara ibinyabiziga kwirinda  icyateza impanuka no gutanga  imfunguzo z’imodoka  ku banamba n’abandi bantu baba badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze ko “urufunguzo rukwiriye guhabwa uyobora ikinamba kugira ngo ingaruka ziri bube abe ari we uzirengera.”

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu. Ni mu gihe  muri ibyo Bitaro harwariye abaturage babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka.

UMUSEKE.RW

Share This Article