Abaturage batunguwe n’urupfu rw’umusore bari baziho ubwitonzi

Nyaruguru ni mu ibara ritukura cyane

Nyaruguru: Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, abaturage bamusanze amanitse mu giti cy’avoka yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye cyangwa yishwe.

Byabereye mu Mudugudu wa Ndaro, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata w’Akarere ka Nyaruguru.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko bazindukiye mu mirimo irimo guhinga, basanga uyu musore Ndayizeye Noheri mu giti cy’avoka, bagakeka ko yaba yiyahuye cyangwa yishwe abagize uruhare mu rupfu rwe bakaza kumumanika muri iki giti, kugira ngo bayobye uburari bashaka kujijisha ko yiyahuye.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Nta kibazo Ndayizeye yagiranaga n’abaturanyi kuko yitondaga, ntitwumva impamvu yaba yamuteye kwiyahura.”

Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata Ntihinyurwa Joseph yemeje iby’uru rupfu rutunguranye rwa Ndayizeye, avuga ko abaturage bari bagiye guhinga bamubonye mbere batabaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi harimo na RIB.

Ati: “Ubusanzwe uyu musore yari umuntu ukunda gusenga cyane, kandi nta raporo y’andi makuru ajyanye n’imyitwarire ye mibi cyangwa uwo bari bafitanye ikibazo dufite.”

Gusa Gitifu Ntihinyurwa avuga ko iperereza ryimbitse rikorwa n’inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zigaragaze ibirenze kuri ayo makuru bafite.

Gitifu Ntihinyurwa akomeza avuga ko bamaze kumenya ko umuryango we wasabye RIB ko yabemerera bagashyingura umuntu wabo kuko ntawe bari bafitanye ikibazo.

Nyakwigendera Ndayizeye yari ingaragu, kandi abari bamuzi bahamya ko yitondaga bakibaza impamvu yaba yamuteye gufata iki cyemezo cyo kwivutsa ubuzima.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Share This Article