REG ivuga ko ibikoresho byfashwe n’inkongi i Rwamagana atari ibyayo ahubwo ari ibya rwiyemezamirimo witwa TBEA.
Inkuru yabanje: Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, inkongi y’umuriro yibasiye bikomeye ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi.
Ahagana saa munani z’amanywa yo ku wa 7 Nzeri 2026, ni bwo iyo nkongi y’umuriro yatwitse ibikoresho birimo insinga, transformateur n’ibindi byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro, avuga ko kugeza ubu icyayiteye kitaramenyekana.
Yavuze ko inzego z’ubutabazi zahise zitabara, zibasha kuzimya umuriro no kurokora bimwe mu bikoresho bitari byagezweho n’inkongi.
Ati: “Kugeza ubu inkongi yabaye kandi yanazimijwe, ariko ntituramenya agaciro k’ibyangiritse cyangwa icyaba cyayiteye. Ni ububiko bwabikwagamo ibikoresho byifashishwaga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Giturage, birimo insinga, transformateur n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, yangije bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu gukwirakwiza amashanyarazi.
SSP Twizeyimana yasabye abaturage n’abafite ibikorwa bitandukanye kwirinda kubika hamwe ibikoresho bishobora guteza inkongi no kujugunya imyanda ahantu hashobora gufatwa n’umuriro, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba.
Ati: “Ni byiza ko abantu birinda kubika hamwe ibikoresho bishobora guteza inkongi y’umuriro, ndetse bakirinda kunyanyagiza imyanda ishobora gufatwa n’umuriro aho babonye hose, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba, kuko bishobora kuba bimwe mu bitera izi mpanuka.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abacuruzi n’abafite ibikorwa bitandukanye kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi no kumenya uko bikoreshwa, kugira ngo babashe kuyikumira mbere y’uko inzego z’ubutabazi zihagera.


Eric Habimana / UMUSEKE.RW

