Mukura yasimbuye APR FC mu zizakina Super Coupe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryemeje ko Mukura VS isimbura ikipe y’Ingabo mu irushanwa rihuza ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro [Super Coupe].

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026 nyuma y’inama yahuje amakipe ane yagombaga gukina iri rusanwa. Nyuma y’ibiganiro byari biyobowe na Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA Ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard, hemejwe ko Mukura VS isimbura APR FC.

Ikipe y’Ingabo yari yatanze impamvu zo kuba iri Shyirahamwe ryarafashe umwanzuro wo gukinisha Super Coupe amakipe ane ariko itamenyeshejwe, yo ikavuga ko ku bw’iyo mpamvu ititeguye kuzakina iri rushanwa.

Mu Itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru, yemeje ko tariki ya 27 Kanama 2026 ari bwo hazakinwa ½ aho Kiyovu Sports izakina na Mukura VS Saa Cyenda z’amanywa mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.

Iyi mikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 30 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Hazahembwa ikipe ya mbere n’iya Kabiri.

FERWAFA yakomeje ivuga ko buri kipe yitabiriye irushanwa, yahawe amafaranga yo kuyifasha mu myiteguro.

N’ubwo hafashwe uyu mwanzuro, APR FC ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League] 2026 n’icy’Amahoro.

Mukura VS yasimbuye APR FC muri Super Coupe 2026
Itangazo rya FERWAFA rivuga ibyemezo

UMUSEKE.RW

Share This Article