Ubuhanzi bwitaweho bwagaragajwe nk’imwe mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu

Hagaragajwe ko urwego rw’ubuhanzi n’ubugeni rushobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu kongerera abahanzi ubumenyi mu micungire y’imari no kubaha ibisubizo byabafasha kwagura no guteza imbere imishinga yabo.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu ihuriro ryabereye mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Ubumuntu Arts Festival, riri kuba ku nshuro ya 12.

Marcelin Dukuzimana, ushinzwe imicungire y’ibicuruzwa muri BK, yavuze ko n’ubwo abahanzi benshi basanzwe binjiza amafaranga, umubare munini ugikorera mu buryo butanditse, bigatuma bagorwa no kubona serivisi z’imari ndetse no kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Abahanzi benshi basanzwe binjiza amafaranga, ariko ibikorwa byabo ntibikorwa mu buryo buteguye. Dufite ubushobozi bwo kubafasha kubitunganya no guhindura impano zabo ibikorwa by’ubucuruzi birambye.”

Yavuze ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara zirimo ubumenyi buke mu micungire y’imari ndetse n’icyizere kidahagije hagati y’abahanzi n’ibigo by’imari.

Mu rwego rwo kubikemura, yavuze ko BK iteganya gutangiza amahugurwa azibanda ku gutegura ingengo y’imari, kubika ibaruramari, gufata neza inyandiko z’imari no gutegura igenamigambi ry’ubucuruzi.

Dukuzimana yavuze ko ayo mahugurwa azatangira gukorwa mu byiciro ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, aho icyiciro cya mbere giteganyijwe gutangira muri Kanama 2026.

Yagize ati: “Tuzakomeza kubahugura buri mwaka kugeza igihe tuzaba dufite umubare munini w’abahanzi bafite ubumenyi bw’ibanze mu micungire y’imari.”

Muri iri huriro ryahuje abantu baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iz’imari, ubuhanzi, iz’ubuvuzi bw’ubuzima bwo mu mutwe n’ubwubatsi, haganiriwe ku ruhare ibikorwa byo guhanga bifite mu kubaka ejo hazaza harambye.

Mu kiganiro mpaka cyiswe “Building Sustainable Creative Futures through Cultural Diplomacy”, hagarutswe ku buryo ubuhanzi bushobora gufasha mu gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, guteza imbere udushya no kubaka ubukungu bushingiye ku bikorwa byo guhanga.

Fatou Dieye, impuguke mu by’ubwubatsi, yavuze ko umushinga wa “The Cave of Hope” ugamije gushyiraho ahantu hahuriza hamwe abafite ibitekerezo bishya kugira ngo bafatanye gushaka ibisubizo birambye.

Emmanuel Karamira, impuguke mu buzima bwo mu mutwe, yavuze ko ibikorwa byo guhanga bishobora gufasha abantu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, bikabongerera icyizere no kubafasha kwisanga mu muryango.

Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Judy Crowley, yavuze ko umushinga wa The Cave of Hope ufite ubushobozi bwo guhuza abantu baturuka mu nzego zitandukanye, bagasangira ibitekerezo bishobora guteza imbere ubufatanye n’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Ni umushinga wihariye uhuza ibidukikije, sosiyete, guhanga n’ubuhanzi. Uburyo watekerejweho buratanga icyizere kandi bushobora kubaka ubufatanye burenze imipaka y’u Rwanda.”

Mbere y’ibiganiro, abitabiriye basuye “The Cave of Hope Gallery”, berekwa amateka n’icyerekezo cy’uyu mushinga, mbere y’ijambo ry’ibanze ndetse n’igisigo casizwe na Hope Azeda.

Ubumuntu Arts Festival izasozwa n’iminsi itatu y’ibitaramo bya Ubumuntu Classic, bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi batandukanye, biganjemo abo mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *