Bishop Dr. Gahima yahawe ububasha bwo kuyobora Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda

Bishop Kayinamura Samuel wari umuyobozi w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, yahererekanyije ububasha na Bishop Dr. Gahima Manasseh wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Bishop Dr. Gahima Manasseh yemejwe kuri uyu mwanya mu Nteko Rusange y’uyu muryango ugizwe n’amatorero 23 n’imiryango itanu ya Gikristu, yabaye muri Werurwe 2026.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Bishop Dr. Gahima yatangiye inshingano, nyuma yo guhererekanya ububasha na Bishop Kayinamura.

Umuyobozi mushya w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda yavuze ko inshingano nshya agiye gukora ari amahirwe Imana imuhaye yo gukomeza kwiga, kuyikorera no gusangiza abandi ibyo yamuhaye.

Ati: “Mpora niteguye gukora, mu mbaraga zanjye, mu bwenge Imana yampaye no mu bushobozi bwanjye mfite, nzakora ibishoboka kugira ngo nuzuze inshingano zanjye nk’umuvugizi kandi nka Perezida wa CPR.”

Yavuze ko mu byo agiye gukomeza gushyira imbere harimo kunga ubumwe n’Imana, kugira ngo buganze hagati mu matorero, abakozi b’Imana ndetse n’abavandimwe muri rusange.

Ati: “Nitugira amahoro n’Imana, tukagira ubumwe n’Imana, tuzagira imbaraga, tuzagira ubwenge, tuzagenda nk’itorero Imana yishimiye, tuzahesha amatorero yacu agaciro.”

Dr Bishop Gahima yasabye abo bazakorana kurangwa no kubaha Imana nk’ishingiro, gukorana umwete no gukorera mu mucyo.

Bishop Kayinamura Samuel wasimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka umunani, yavuze ko yishimira igihe yari amaze ayobora uyu muryango, ndetse ashimira abamusimbuye, abifuriza ishya n’ihirwe.

Ati: “Nshimye Imana ko urugendo twarukoranye neza kandi turacyari kumwe, kandi nshimira abagize CPR bampaye inshingano zo gukomeza gufatanya mu burezi kuko bantoreye kubuhagararira ku rwego rw’igihugu.”

Bishop Dr. Gahima Manasseh, usanzwe ari Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Gahini, asimbuye Bishop Kayinamura Samuel wari usoje manda ebyiri yari yemerewe n’amategeko.

Bishop Kayinamura yashyikirije ububasha uwamusimbuye na Komite ye
Abayobozi bashya basabwe gushyira imbere ubumwe n’ubunyangamugayo
Bishop Kayinamura Samuel n’umufasha we bahawe impano ndetse banagabirwa Inka
Abayobozi b’amatorero atandukanye abarizwa muri CPR bitabiriye uyu muhango

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyaherewemo ububasha n’abandi baherutse gutorerwa inshingano zitandukanye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *