Umusizi Murekatete yateguje igisigo cyitsa ku rugendo rwo kurambagizanya

Umusizi Murekatete yateguje igisigo gishingiye ku rugendo rwo kurambagizanya

Umusizi Murekatete yatangaje ko agiye gusohora igisigo yise ‘Nibagwire’ kizaba cyitsa ku rugendo rwo kurambagizanya hagati y’inkumi n’abasore.

Murekatete asobanura ko urugendo rwo kurambagizanya ku basore n’inkumi bigamije kumenyana no kugera ku cyemezo cyo kubana ni rwo rwabaye imbarutso y’icyo gisigo.

Muri iki gisigo, Murekatete avuga ko kubona urukundo nyarwo hagati y’umusore n’umukobwa ari urugendo  umuntu atangira atazi igihe n’aho azahurira n’uwo bazakundana.

Avuga ko muri urwo rugendo hari abahura n’urukundo nyarwo ariko hari n’abandi bahura n’ibigeragezo, gutenguhwa cyangwa gutandukana, ku buryo batagera ku ntego batangiranye urukundo rugitoshye.

Ati “Igisigo ‘NIBAGWIRE’ ni isengesho risabira abakunda,ni icyifuzo cyo kubasabira kudahera nzira, ahubwo bakagera ku ntego y’urukundo nyarwo, bikaba ariko kugwira nyako.”

Umusi Murekatete yamenyekanye mu bisigo birimo ‘Icyanditswe’, ‘Arubatse’, ‘Kanama k’Imyaka’ n’ibindi.

Umusizi Murekatete
Share This Article
1 Comment
  • Kurongorana no kubyara ni impano ikomeye cyane duhabwa n’Imana.Nubwo muli iki gihe usanga abashakanye benshi batabana ahanini kubera akazi,imana idusaba kubana n’uwo twashakanye “buri gihe”.Bisobanura ko kutabana ari icyaha. Kutabana bitera ingaruka mbi nyinshi,zirimo kuryamana n’abo mutashakanye. Abakristu nyakuli,iteka babana n’abo bashakanye.Iyo babonye akazi kure y’aho batuye,iteka barajyana.Birinda akazi kose katuma batabana n’uwo bashakanye.Kwanga kumvira imana,iteka bigira ingaruka mbi kandi bisobanura ko uba uzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo abatari abakristu nyakuli babikuba na zeru.Bavuga ngo ni ugushaka imibereho.Bakibagirwa ingaruka mbi bitera,kandi ko Imana yaturemye ibitubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *