Amagaraje yinjiye mu rugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge

Niyitegeka Jean Eric, Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Amagaraje mu Rwanda

Urugaga rw’Amagaraje mu Rwanda rwatangije irushanwa ngarukamwaka rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kurushishikariza gukura amaboko mu mifuka, rugakora kandi rukagira uruhare mu kubaka igihugu.

Aya marushanwa ahuza amakipe yo mu magaraje atandukanye mu mukino w’umupira w’amaguru yatangiye ku wa 22 Kanama 2026, kuri Tapis Rouge mu Mujyi wa Kigali.

Havuzwe ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko rwiganje mu mwuga w’ubukanishi kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, no kuruha umwanya wo kwerekana impano rufite.

Bamwe mu bakinnyi bakaba n’abakanishi bashimiye ihuriro ryabo ryabatekerejeho, kuko usibye ubutumwa bahawe, banagize umwanya wo kungurana ibitekerezo no gukora siporo.

Valens Nshimiyimana, uhagarariye Zone y’abafite amagaraje mu Gatsata, yavuze ko buri Munyarwanda uri mu gihugu agomba kugira uruhare muri gahunda ya Tujyanemo, cyane cyane mu bijyanye no kurinda ubuzima bw’urubyiruko.

Ati: “Turabizi ko dufite urubyiruko rwinshi cyane, tugomba kurukangurira kutanywa ibiyobyabwenge, rukita ku murimo rukora, tukagaragaza n’isura nziza.”

Habarurema Zacharie, nyiri Honest Autovehicle Garage iri mu zatangije iyi mikino, yashimangiye ko abakanishi bagomba kwirinda ubusinzi, bakajya mu mujishi wo kurwanya inzoga z’ibyuma.

Ati: “Kuko akenshi mu igaraje dusangamo urubyiruko rwinshi cyane, ruhagije, kandi ukaba ari n’umwuga ufasha urubyiruko gutera imbere.”

Niyitegeka Jean Eric, Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Amagaraje mu Rwanda, yabwiye abitabiriye iri rushanwa ko umwuga bakora usaba ubwitonzi, gutekereza n’ubushishozi, bityo ko batabasha kuwukora neza bakoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “Iri rushanwa turikoze nk’ikintu kizahoraho, ahubwo iyi ni intangiriro. Tunashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida wacu.”

Urugaga rw’Amagaraje mu Rwanda rubarizwamo amagaraje asaga 400, bikaba byitezwe ko iri rushanwa, risifurwa n’abasifuzi babigize umwuga batangwa na FERWAFA, rizajya riba ngarukamwaka.

Niyitegeka Jean Eric, Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Amagaraje mu Rwanda
Habarurema ahamta ko iyi mikino yaje ikenewe

Ikipe ya Honest Autovehicle Garage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article