I Kigali hatashywe ubuhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti

Iyi Pepiniyeri izajya itanga ingemwe z’imbuto zisaga miliyoni 1 buri mwaka

Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti by’imbuto n’iby’amashyamba buzajya butanga ingemwe zirenga miliyoni imwe buri mwaka, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto no kubungabunga ibidukikije.

Ubu buhumbikiro buherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bwafunguwe ku wa 30 Kamena 2026.

Ubu buhumbikiro buzajya butanga ingemwe zirenga miliyoni imwe buri mwaka, buzafasha abahinzi barenga 10,000 ndetse bukarema imirimo irenga 100.

Ni mu mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije, Umushinga wa Tubura (One Acre Fund), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’Umujyi wa Kigali.

Hagaragajwe ko ubu buhumbikiro bwiswe ‘Kigali Modern Tree Nursery’, bwubatse kuri hegitari 1.4, bwitezweho kongerera Umujyi wa Kigali ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ni mu gihe, ubu buhumbikiro buzafasha abaturage kurwanya imirire mibi binyuze mu kubona no kurya imbuto zifite ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza, agaragaza ko ubu buhumbikiro buzongera uburyo bwo kubona ingemwe z’ibiti zifite ubuziranenge mu Mujyi wa Kigali no mu bice biwegereye.

Ati: “Iki kizaba ikigo kigezweho kizafasha gukurikirana itangwa no gutubura ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka, iby’amashyamba, iby’imbuto ziribwa, ibiti gakondo ndetse n’ibyongera ubwiza mu Mujyi.”
Avuga ko guhuza imbaraga bitagamije gusa gutera ibiti, ahubwo ari ukubaka uburyo buzafasha buri muturage kugira ubuzima bwiza n’ubw’abazavuka nyuma ye.
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi, avuga ko ubu buhumbikiro ari ishoramari risangiwe rigamije kongerera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Avuga ko muri ubwo buhumbikiro hagenewe gutuburirwa ibiti by’amoko yose, birimo iby’amashyamba, iby’imbuto ziribwa ndetse n’ibiti gakondo.
Ati: “Harimo ibiti by’avoka n’imyembe, kandi turateganya n’ibindi bitandukanye. Harimo kandi amoko 17 y’ibiti gakondo, birimo ibivangwa n’imyaka n’ibyongera ubwiza bw’Umujyi.”
Yongeraho ko gushyira ibyo biti mu Mujyi wa Kigali bigamije kuwurimbisha no kuwongerera uburumbuke, ndetse no kongera urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyoni n’izindi nyamaswa.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, avuga ko ‘Kigali Modern Tree Nursery’ izaba ihuriro ry’udushya, ubumenyi n’imikorere myiza mu gutubura no gucunga neza ingemwe z’ibiti.
Ati: “Nizeye kandi ko izafasha mu gutuma haboneka ingemwe zifite ubuziranenge z’ibiti by’imitako, ibiti byo kurimbisha umujyi, ibiti by’amashyamba ndetse n’ibizafasha gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse.”
Uretse ubuhumbikiro bwa hegitari 1.4 bwatashywe, hateganyijwe kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa ku bijyanye n’ibiti ku buso bwa hegitari 21.
Hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya One Acre Fund Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gutera ibiti izwi nka “Igiti Cyanjye, Umurage Wanjye”.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, avuga ko ubu buhumbikiro buzatanga imbuto zujuje ubuziranenge
Umuyobozi wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi, avuga ko muri uyu mwaka hari intego yo gutera ibiti bisaga miliyoni 100
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya One Acre Fund Rwanda, RFA hamwe n’Umujyi wa Kigali
Iyi Pepiniyeri irimo ibiti by’amoko atandukanye yafunguwe ku mugaragaro

Iyi Pepiniyeri izajya itanga ingemwe z’imbuto zisaga miliyoni 1 buri mwaka

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article