Shampiyona y’u Rwanda yungutse umufatanyabikorwa mushya

Rwanda Premier League Ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (BK Pro League), yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Aya masezerano y’imyaka itatu (2026-27, 2027-28, 2028-29), yashyizweho umukono ku wa 30 Kamena 2026.

Ni umuhango warimo abayobozi ku mpande zombi, aho Rwanda Premier League yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo w’Inama y’Ubutegetsi, Hadji Yussuf Mudaheranwa n’Umuyobozi Mukuru wayo, Jules Karangwa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryari rihagarariwe na Perezida waryo, Shema Ngoga Fabrice mu gihe SKOL yari ihagariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Eric Gilson.

Ni imikoranire irimo agaciro k’asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse amakipe akina iyi Shampiyona, azayungukiramo.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko ari amasezerano azungura  amakipe, abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafatanyabikorwa bandi b’amakipe.

Yavuze ko “Buri mwaka Skol izajya itanga miliyoni 305 Frw, amafaranga azatuma buri kipe itsinze umukino ihabwa miliyoni 1 Frw, kandi amakipe yihitiremo undi mufatanyabikorwa uzajya ucuruza ibinyobwa bya SKOL ku mikino yakiriye.”

Jules yongeyeho ko uretse ayo mafaranga azajya ahabwa ikipe yatsinze umukino, hazaniyongeraho ibindi bihembo birimo guhemba umukinnyi w’ukwezi.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson yavuze ko biteguye gukomeza gushora imari muri ruhago nk’uko babikoze mu myaka ishize.

Ati “Ubufatanye ni ubwongera iterambere ry’umupira ndetse no kubana n’Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko ubu bufatanye buzungukiramo amakipe, abafana n’abandi bafatanyabikorwa mu buryo butaziguye.

Ati “Turi gutera intambwe tugana aho twifuza. Muzi aho twahereye, muzi aho tugeze, ariko na none twifuza kurenga aha. Icyo batuzaniye kizongera urwego rw’amarushanwa. Tugiye kujya tujya mu kibuga harimo ikinyobwa kandi hari ugihagarariye.

Mu masezerano dufitanye harimo inyungu ku makipe, kuko ikipe ni yo izajya yishakira umuntu ucuruza ibinyobwa bya Skol, kandi ihabwe ibinyobwa ku kiranguzo nk’icyo ku ruganda. Abafatanyabikorwa babaye benshi, ndetse twiteze n’abandi.”

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri kubona ubushobozi kuri iyi nshuro, ariko hagikenewe abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Kunguka arenga miliyoni 300 Frw ku mwaka umwe, ntabwo ari amafaranga make. Uko tugenda tuyazamura, usanga ubu twararenze miliyari 1 Frw. Ni ikintu cyiza twagezeho mu mwaka umwe. Ntabwo ahagije kuko 60% ajya muri Rwanda Premier League gusa.”

Ni ubwa mbere buri mwaka umupira w’amaguru ugize arenga miliyari 1 Frw. Turashaka ko amafaranga ashorwa muri ruhago afasha Icyiciro cya Kabiri no mu bagore. Intego ni ugukomeza gutera imbere byagutse.”

Uru ruganda rusanzwe rufitanye imikoranire na Rayon Sports, aho byasinye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, yasobanuye icyo aya masezerano azamarira amakipe yo muri BK Pro League
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson yishimiye amasezerano bagiranye na Rwanda Premier League
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yasobanuye byinshi kuri aya masezerano
Impande zose bireba zari muri uyu muhango
Perezida wa FERWAFA, yavuze ko bagifite inyota yo gukomeza gushakira ubushobozi amakipe akina shampiyona y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article