RSB yambuye ibirango by’ubuziranenge inganda  zikora “ibyuma”zahagaritswe

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyahagaritse ibyemezo by’ubuziranenge ku nganda zagaragaweho kutubahiriza ibisabwa mu gutunganya ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko hashingiwe ku masezerano yasinywe hatangwa ibirango; no ku bugenzuzi bukomatanyije bwakozwe ku iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, n’ ikoreshwa ry’ibirango by’ubuziranenge ndetse  no mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, RSB imenyesha abakora ibinyobwa, ababigeza ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange ko hafashwe ingamba zitandukanye.

Zimwe mu ngamba RSB ivuga ko yafashe harimo ko ivanyeho  ibyemezo byatangiweho Ikirango cy’Ubuziranenge (S- Mark) ndetse inahagaritse ikoreshwa ry’ikirango cy’Ubuziranenge ku binyobwa by’inganda  zatangajwe ko zakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge.

RSB yategetse abakora ibyo binyobwa guhita basaba ababikwirakwiza kubigarura mu bubiko bw’uruganda kandi bigakurwa ku isoko hakurikijwe amabwiriza yo kuwa 02 no kuwa 03 Kanama 2026 yatanzwe na Rwanda FDA.

Iki kigo kivuga ko kutubahiriza ibi byatangajwe bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.

RSB ivuga ko  mu gihe ubugenzuzi ku buziranenge bw’ibinyobwa bisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibirango by’ubuziranenge bukomeje, urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiriye.

Urutonde rw’inganda zambuwe ibirango by’ubuziranenge 

 

UMUSEKE.RW

Share This Article