Abapolisi batambikanye umukobwa ‘wambaye imyenda migufi’ bafunzwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje abapolisi bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga batambikanye umukobwa bivugwa yari yambaye imyenda migufi, bafunzwe, uwo mukobwa na we akarenganurwa.

Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuva ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026. Ayo mashusho yafatiwe muri gare ya Rubavu, agaragaramo umukobwa uba utambikanywe n’abapolisi babiri, mbere yo kwambikwa amapingu akicazwa mu modoka zizwi nka pandagare.

Abaturage muri ayo mashusho bumvikana bavuga ko umukobwa icyo ari kuzira ari uko yambaye imyenda migufi ariko ibyo ntibyemejwe na Polisi nk’impamvu yatumye afatwa.

Ni amashusho yasamiwe hejuru bamwe batanga ibitekerezo ko uwo mukobwa yaba yarenganya.

Polisi y’u Rwanda ku rubuga X yasobanuye ko abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we akarenganurwa.

Iti ” Abapolisi bose bahawe amabwiriza ndetse barihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.”

Bamwe bashimye polisi ku gikorwa yakoze cyo kurenganura uwo mukobwa.

Umwe muri bo ni Depite Mukabalisa Germaine wanditse ati “Mwakoze kubahana, n’abitwikira ibyerekeye imyambarire cyangwa ibindi, bagacunaguza abakobwa ndetse bagaha ishingiro ihohoterwa nabo ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.”

Ingingo y’imyambarire ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane.

Umuco, ubwisanzure n’ibigezweho: Impaka ku myambarire zarikoroje

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *