Umuco, ubwisanzure n’ibigezweho: Impaka ku myambarire zarikoroje

iyi foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI)

Ingingo y’imyambarire iboneye mu ruhame yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga no mu bitekerezo by’Abanyarwanda, aho bamwe bagaragaza ko ari kimwe mu bikwiye kwitabwaho mu kurinda indangagaciro za Kinyarwanda gutakara, mu gihe abandi bagaragaza ko ubwisanzure bwo kwambara budakwiye guhuzwa n’umuco.

Ni impaka zazamutse kuva mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2026, nyuma y’uko bamwe mu bitabiriye igitaramo cya ‘Diamond Platnumz Experience’ cyabereye muri Parking ya BK Arena batemerewe kwinjira kubera imyambaro bari bambaye, yerekana bimwe mu bice by’umubiri birimo amatako, inda n’ibitugu.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abakobwa bamwe bari bambaye imyenda migufi cyangwa igaragaza intugu, basubizwa inyuma bagasabwa kujya guhindura imyenda kugira ngo bemererwe kwinjira muri icyo gitaramo.

Impaka zahise zivuka, by’umwihariko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bidakwiriye kubuza umuntu kwinjira ahantu runaka hashingiwe ku myenda yambaye cyangwa ku buryo agaragara.

Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yavuze ko impaka zishingiye ku myambarire zikwiye kurebwa mu buryo bwagutse, hakarebwa aho umuntu ari, igihe n’imiterere y’ahantu, aho gushyiraho ibihano cyangwa amabwiriza akakaye ku myambarire.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ikibazo cy’umuco, imyambarire n’iterambere ry’inganda ndangamuco kidakwiye kurebwa gusa nk’impaka z’ibyo umuntu yemerewe cyangwa atemerewe kwambara.

Ati “Ahubwo bigomba kuba bijyanye no gusobanukirwa ibikwiye mu bihe bitandukanye, bitewe n’ahantu n’igihe.”

Mutesi Jolly yavuze ko igihugu gikeneye indangagaciro zacyo kuko zifasha kubungabunga umurage ndangamuco no gukomeza ubumwe bw’abaturage, ariko ko imyambarire na yo ari ingenzi mu guteza imbere udushya, kwihangira imirimo n’ubukungu.

Yavuze ko amabwiriza ajyanye n’ikinyabupfura rusange akenewe, ariko ko “kubaza abantu ibintu mu buryo bukabije cyangwa gushyiraho amategeko adakenewe bishobora kubangamira ubuhanzi n’ubushobozi bwo guhanga, bigaca intege abahanga mu by’imideli kandi bikagabanya amahirwe ari mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku nganda ndangamuco.”

Uwicyeza Pamella we yanditse ko nta muntu ukwiye kugenzura umubiri w’umugore, ko nta mugore ukwiye kubwirwa ibyo “yemerewe” kwambara, kandi ko nta muntu ukwiye gukorerwa ihohoterwa, gukozwa isoni cyangwa gutera ubwoba kubera imyambarire ye.

Ati “Dushobora guha agaciro icyubahiro n’umuco, tutagenzura imibiri y’abagore. Dukwiye kurinda abagore, aho kubahana.”

Uyu yasobanuye ko ibyo umugore ahitamo kwambara bitagomba kugena uko agomba gufatwa.

Nishimwe Naomie wambaye ikamba rya Nyampinda w’u Rwanda mu 2022 yanditse ko imyambarire y’umugore  itagenzura imyitwarire y’umugabo.

Ati “Abagabo bafite inshingano zo kugenzura ibikorwa bakora nk’uko bimeze ku bagore. Iyo umuntu umwe ahisemo guharabika cyangwa kubangamira umugore, ikibazo kiba kiri ku muntu ntabwo aba ari umugore kubera uko yambaye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, mu butumwa yanditse kuri X yavuze ko iyo habayeho impungenge ku bijyanye n’uburyo abantu bambara, ikiganiro gihita kiba “Kuki Leta ishaka kugenzura imibiri yacu?”

Minisitiri Umutoni yasobanuye yibaza impamvu ababyeyi bo mu bice bitandukanye byo ku Isi bahangayikishijwe n’uburyo abana b’abakobwa berekwa hakiri kare ko ubugore bugendana no kwerekana umubiri.

Ati “Kuki, uko bagenda bakura, ubwo butumwa bushimangirwa binyuze mu myambarire, kwamamaza, umuziki, imbyino, filime, amashusho y’indirimbo n’imbuga nkoranyambaga, aho umubiri w’umugore ukunze kugaragazwa binyuze mu ndorerwamo y’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina?”

Yasobanuye ko mbere yo gutekereza ko Leta ishaka kugenzura imyambarire n’uburyo abantu bakoresha umubiri wabo, ari byiza kwigisha urubyiruko kumenya guhitamo neza, ariko bakanabanza kwibaza ibibazo bitandukanye ku mahitamo bagiye gukora.

Ati “Ubwisanzure si ubushobozi bwo kwihitiramo. Ni n’ubushobozi bwo kumva neza igitumye duhitamo ibi, n’imbaraga zo kwiremera amahitamo yacu.”

Umuburo wari waratanzwe

Ku wa 8 Kanama 2026, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanaga abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bagiye gukorana n’abategura ibitaramo kugira ngo hari imyitwarire itazongera kwemerwa.

Ati “Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye, bazajye aho bajya kubyina bambaye ubusa babyinireyo, bazajyeyo rwose ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera.”

Amategeko hari icyo avuga ku kwambara?

Amategeko y’u Rwanda ateganya igihano ku muntu ukora ibiterasoni mu ruhame, ariko nta ngingo ivuga mu buryo butaziguye ko kwambara imyenda runaka cyangwa mu buryo runaka ari icyaha.

Ingingo ya 143 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *