Abanyarwanda basoje amasomo ya gisirikare muri Turkiye

Abanyarwanda basoje amasomo ya gisirikare bari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Turkey

Abanyarwanda bane barimo Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert, basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare n’iry’ingabo zirwanira mu kirere muri Kaminuza nkuru y’Ingabo za Turkiye.

Ni mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, i Ankara  uyoborwa na Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Abanyarwanda bane barimo Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert, bahawe ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ kimwe n’abandi 1,276 barimo 141 bo mu bihugu by’inshuti za Turkiye.

Turkiye n’u Rwanda ni ibihugu bikorana mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.

Abasirikare barenga 1200 bari abanyarwanda barangije amasomo muri Turkey
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *