Rayon Sports yaguye miswi na APR FC

Mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Rayon Sports itari iherutse gukiura inota ku ikipe y’Ingabo, yanganyije nayo mu mukino waranzwe no guhangana kudasanzwe.

Ikipe ya APR FC yari yagaruye myugariro, Nshimiyimana Yunussu utarakinnye umukino wa Mukura VS, akinana na Ishimwe Abdoul mu gihe Niyigena Clèment ataramera neza uko abatoza bamwifuza.

Murera nayo yari yakoze impinduka mu bakinnyi bakinnye umukino w’Amagaju FC kuko yari yagaruye Uwumukiza Obed mu mwanya wa Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ wahakinnye ubushize.

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, ikipe imwe yagerageza gusatira indi, cyane ko buri yose iba ifite inyota yo gutanga indi igitego.

Ku munota wa 33 ni bwo Murera yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Assouman ku mupira mwiza yari ahawe na Tambwe Gloire.

Ikipe y’Ingabo ntabwo yatinze gusubiza kuko ku munota wa 40, Djibril Quattara yayitsindiye igitego cyo kwishyura kuri penaliti yari ikorewe Byiringiro Gilbert.

Nyuma y’iki gitego cya APR FC, amakipe yombi yagerageje gucungana kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye ari igitego 1-1.

Ku munota wa 62, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka ikuramo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka, basimburwa na Denis Omedi na Memel Dao.

Ku munota wa 73, Haringingo yakoze impinduka yinjiza Habimana Yves na Mugisha Didier, basimbuye Ndikumana Assouman na Faustin Likau Kitoko.

Ikipe y’Ingabo yongeye gukora impinduka ku munota wa 86 ubwo yakuragamo William Togui wasimbuwe na Mamadou Sy ukundwa n’abafana b’iyi kipe.

Amakipe yombi yakomeje gucungana, iminota 90 irangira anganyije igitego 1-1. Kunganya kwayo, byatumye ikipe y’Ingabo iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 56 mu gihe Murera yagumye ku wa kane na 48.

Rayon Sports yabanjemo: Kwizera Olivier, Youssou Diagne, Ndikumana Assouman, Ganijuru Elie, Aziz Bassane, Ramazani Tshilembi, Tambwe Gloire, Uwumukiza Obed, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Faustin Likau Kitoto.

APR FC yabanjemo: Hakizimana Adolphe, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Abdoul, Nshimiyimana Yunusu, Mugisha Gilbert, William Togui, Hakim Kiwanuka, Djibril Quattara, Dauda Yussif na Ruboneka Bosco.

Aziz Bassane yagoye cyane ba myugariro ba APR FC
Ni umukino uba urimo guhangana
Ubwo Murera yari ifunguye amazamu
Ndikumana Assouman nyuma yo gufungura amazamu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *