U Rwanda ruri kwitegura igikombe cy’Isi cya Kung-Fu Wushu kizabera muri Senegal

Abana bakiri bato bari gutozwa kungu-Fu Wushu

Mu Karere ka Rwamagana ku wa 30 Kanama 2026, habereye amarushanwa ahuza abakiri bato mu mukino wa Kung-Fu Wushu.

Ni irushanwa ryiswe “National Junior Wushu Championship 2026, ryabaga ku nshuro ya Gatandatu, rihuza amakipe 22 yo hirya no hino mu gihugu.

Perezida w’ Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda “RKWF,Valens Ishimwe ,avuga ko usibye kwagura impano z’abakiri bato, iri rushanwa rigamije gufasha abana babiri bazitabira irushanwa ry’Isi muri uyu mukino rizabera muri Senegal.

Ati “Ubu turi kwitegura igikombe cy’Isi , hari irushanwa ryitwa Youth Olympic Games , izabera muri Senegal mu kwezi kwa 10.Rero mu bana bazaryitabira mu myaka 15,hari abari mu kibuga. Tuba dushaka kureba ngo u uburyo bitwaye hano, hari icyo bizabafasha. Bidufasha kureba za mpano z’abana aho zigeze.”

Avuga abana bazitabira igikombe cy’Isi batangiye umwiherero aho bizabafasha kuzitwara neza muri iryo rushanwa ry’Isi.

Yasabye ababyeyi gukundisha abana babo uyu mukino kuko ubafasha kurushaho kugira ikinyabupfura.

Ati“Icyo dusaba ababyeyi ni uko badushyigikira, siporo ni ubuzima,ibafasha kugira ikibupfura, kuruhuka mu mutwe bikamufasha mu masomo .”

Abana bazitabira igikombe cy’Isi imihigo ni Yose

Mugisha François uzakina igikombe cy’Isi cya Kung-Fu  mu batarengeje imyaka 15,avuga ko kuza gukina aya marushanwa bimufasha kwitegura kurushaho.

Ati “Aya marushanwa ari kumfasha kwitegura irushanwa tugiye kujyamo.Maze imyaka ine nkina uyu mukino kandi umaze kumfasha ibintu byinshi bitandukanye.”

Akomeza ati “Uyu mukino ni mwiza ariko abantu barawutinya kuko abantu bakora baba babona bitangaje. “

Undi mwana Twizeyimana Salomon nawe ati “Aya marushanwa nayakiriye neza kuko hari abana bashya ntari nzi uko bakina. Uyu mukino wamfashije gukora imyitozo ngorora mubiri, nkaba naragiye ahantu hatandukanye ntarinzi. Iyo ukoze siporo umutwe ukaruhuka, amasomo akagenda neza.”

Iyi mikino yitabiriwe n’abana bari mu kigero kuva ku myaka 4-15 ,mu byiciro by’abahungu n’abakobwa.

Abasifuzi batangaga amanota ku bitwaye neza
Perezida w’ Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda “RKWF,Valensi Ishimwe ( uri iburyo)
Ababyeyi bari baje gushyigikirana abana babo
Mugisha witegura gukina igikombe cy’Isi avuye mu rindi rushanwa mu Bushinwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *