Ibihugu by’u Rwanda na Israel byaganiriye ku mutekano uri mu bice biherereyemo ndetse n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, Israel yihanganishije u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu kiganiro Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagiranye na mugenzi we wa Israel Gideon Sa’ar ku murongo wa telefone.
Minisitiri Gideon Sa’ar yanditse kuri X ko yagiranye ikiganiro cyiza na Minisitiri Nduhungirehe, aho mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Israel yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Banaganiriye kandi uko umutekano wifashe mu Karere ibihugu byombi biherereyemo.
Minisitiri Gideon Sa’ar ati ” Nashimangiye ko ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran butatunga intwaro kirimbuzi. Gukuraho ibyatuganwamo [intwaro kirimbuzi] muri Iran no guhagarika ibikorwa byo gutunganya ibyo bintu ni intego z’ingenzi, kandi twabyishimira cyane biramutse bigezweho binyuze mu nzira za dipolomasi.”
Uyu mu Minisitiri yavuze ko yatumiye Minisitiri Nduhungirehe muri Israel ko kandi bazakomeza guhamya umuumuban.
U Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, umutekano, uburezi, ubuzima, umutekano, ishoramari n’ubuhinzi.
Ibihugu byombi kandi bisangiye amateka ya Jenoside, aho Israel yahuye na Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi b’Abadage, mu gihe mu Rwanda naho habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi 100.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
