AFC/M23 yohereje intumwa mu Busuwisi, ishinja Leta ya Congo kurasa mu baturage

AFC/M23 na Leta ya RDC bagiye basinya amasezerano atandukanye mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar, ubu byimukiye mu Busuwisi

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko intumwa zaryo zatangiye urugendo rujya mu Busuwisi, ahakomereje ibiganiro by’amahoro, rishinja Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurasa mu bice bituwe cyane n’abaturage zikoresheje imbunda ziremereye n’indege zitagira abapilote.

Ni ibikubiye mu butumwa bw’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 9 Mata 2026.

Kanyuka yavuze ko bamenyesha abahuza mu biganiro by’i Doha ndetse n’Umuryango mpuzamahanga ko intumwa zabo ziri mu nzira zigana mu Busuwisi mu biganiro bigamije kuzana amahoro, ko ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bwategetse abo mu Ihuriro ryabwo ry’ingabo kurasa mu bice bituwe cyane.

Yavuze ko kuva tariki ya 8 Mata, ibice bituwe cyane muri teritwari ya Masisi birimo Nyabyondo na Gahira byagabweho ibitero byisubiramo byo ku butaka no mu kirere hakoreshejwe indege n’imbunda ziremereye.

Ati “Kuri uru rwego, ibitero bikomeje guhungabanya ituze ibituma abaturage bakomeza kubaho mu bwoba bwa buri gihe n’umutekano muke utarangira.”

Kanyuka yavuze ko AFC/M23 irajwe inshinga n’ibisubizo bya politiki mu gukemura amakimbirane ko ariko izakomeza kurinda abasivili n’ibyabo.

Radio Okapi yavuze ko abantu 40,000 bamaze guhunga imirwano yubuye ku rugabano rwa Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru.

Iyi Radio y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva ku wa Gatatu wa tariki 8 Mata 2026, imirwano yubuye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 na Wazalendo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru na Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article