Abahuguwe na “African Food Fellowship” bamuritse imishinga itanga icyizere

Abasoje icyiciro cya gatanu cya “African Food Fellowship” mu Rwanda bamuritse imishinga igamije gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo byugarije uruhererekane rw’ibiribwa, birimo imirire mibi, igabanuka ry’umusaruro n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Bamwe bateguye imishinga igamije guteza imbere amoko y’ibihingwa yihanganira imihindagurikire y’ikirere, mu gihe abandi bafite imishinga yo guhugura urubyiruko ku buhinzi n’ubworozi bugezweho, hagamijwe kurufasha kwihangira imirimo.

Iyi mishinga yamuritswe ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco “African Food Festival” ryabereye i Kigali mu rwego rw’ibikorwa bya Africa Food Systems Forum 2026.

“African Food Fellowship” ni gahunda y’amezi 10 ihuza abantu bakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa, barimo abahinzi, aborozi, abacuruzi, abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’abandi batandukanye bakorera muri uru rwego.

Umushinga wo kongera umusaruro w’ibishyimbo

Justine Umutoni avuga ko muri African Food Fellowship yahakuye ubumenyi buzamufasha guteza imbere umushinga we wo kongera umusaruro w’ibishyimbo, binyuze mu guteza imbere amoko yabyo yihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Ni umushinga avuga ko yateguye nyuma yo kubona ko ibishyimbo ari bimwe mu biribwa bikunze kuribwa cyane mu Rwanda, ariko umusaruro wabyo ukaba udahagije kandi umubare w’ababirya ukomeza kwiyongera.

Ati: “Umusaruro uragenda ugabanuka mu gihe ikoreshwa ryabyo ritagabanuka, kandi abaturage bakomeza kwiyongera. Dukeneye ibishyimbo byinshi, ariko umusaruro wabyo ntukiyongera.”

Avuga ko yasanze hari n’abaguzi bagura ibishyimbo bashingiye ku ibara ryabyo, aho kwita ku bwoko bwiza kandi bukungahaye ku ntungamubiri.

Umutoni avuga ko ari yo mpamvu yatekereje gukorana n’ibigo by’amashuri, kugira ngo abana bigishwe akamaro ko kurya ibishyimbo n’ubwoko bwabyo bwiza, bityo ubwo bumenyi bakabusangiza n’ababyeyi babo.

Yongeraho ko gukangurira abahinzi gukoresha amoko y’ibishyimbo yihanganira imihindagurikire y’ikirere bizafasha kongera umusaruro, kunoza imirire no kurwanya igwingira.

Umutoni afite umushinga wo guhinga ibishyimbo bikungahayeku ntungamubiri, yifuza ko uhera mu mashuri

Guhugura urubyiruko mu bworozi bw’inkoko

Manase Manirakinga, undi wasoje iyi gahunda, yateguye umushinga wo guhugura urubyiruko mu bworozi bw’inkoko zitera amagi hakoreshejwe uburyo bugezweho.

Avuga ko umushinga we ugamije gushyiraho ikigo kizaha urubyiruko ubumenyi ngiro mu bworozi bw’inkoko zitera amagi, bikazarufasha kubona imirimo kuko iyo witaweho utanga amafaranga mu gihe gito.

Ati: “Ndashaka gufasha gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imirimo ku rubyiruko binyuze mu bworozi bw’inkoko.”

Avuga ko korora inkoko bifasha kongera umutekano w’ibiribwa n’imirire myiza, kuko amagi n’inyama z’inkoko bikungahaye ku ntungamubiri.

Manirakinga yongeraho kandi ko umusaruro w’ifumbire y’inkoko ukoreshwa mu buhinzi, bityo umushinga ukagira uruhare mu kongera umusaruro w’imyaka no kugabanya ikiguzi cy’ifumbire.

Ubufatanye mu gukemura ibura by’ibiribwa

Pascal Murasira, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa African Food Fellowship, avuga ko iyi mishinga igaragaza uburyo abantu bafite ubumenyi bukwiye bashobora gushakira ibisubizo ibibazo byugarije uruhererekane rw’ibiribwa.

Avuga ko ibibazo birimo igabanuka ry’umusaruro, iyangirika ry’ibiribwa n’imirire mibi bidashobora gukemurwa n’urwego rumwe.

Ati: “Ntabwo wavuga ko Leta yonyine ari yo ishobora gukemura iki kibazo cyangwa ko hari umuryango umwe ushobora kugikemura. Hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye.”

Murasira avuga ko Afurika ikeneye ishoramari mu rwego rw’ibiribwa, ariko ko hakenewe n’abayobozi bashoboye guhindura iryo shoramari n’ibitekerezo bishya mo ibisubizo bifatika.

Asaba urubyiruko kutabona ubuhinzi nk’umwuga uciriritse, ahubwo rukumva ko urimo amahirwe yo kwihangira imirimo no kuzamura ubukungu bwabo n’ubwa Afurika muri rusange.

Kugeza ubu, abarenga 400 bamaze kwitabira gahunda ya African Food Fellowship hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Manirakinga asaba urubyiruko kwinjira ku bwinshi mu bworozi kuko harimo amafaranga afatika
Pascal Murasira, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa African Food Fellowship

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *