Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Rwamagana gukora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wikube kabiri, haba mu bwinshi no mu bwiza.
Yabitangaje muri iki cyumweru, ubwo muri aka Karere haberaga inama nyunguranabitekerezo ku buhinzi n’ubworozi.
Ni inama yibanze ku guhuza ingufu zisubira na gahunda y’ibyanya bigega by’ibiribwa (FoBaSI), hagamijwe kongera umusaruro hisunzwe ikoranabuhanga, amakuru y’iteganyagihe no gukora ubuhinzi buteye imbere.
FoBaSi ni gahunda ya leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, aho abahinzi bubakirwa ubushobozi mu bmenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.
Muri ibyo bice biba byahuje ubutaka Leta ifatanya n’abikorera kugezayo ibikorwaremezo by’ubuhinzi, nko kuhira, uburyo bwo gukonjesha umusaruro ngo utangirika n’ibindi hashingiwe ku mwihariko wa buri gice.
FoBaSi ikorerwa ku buso buto bwa hegitari eshanu bugenzurwa n’amatsinda mato y’abaturage, ibitandukanye n’ibyanya by’ubuhinzi biba bifite ubuso burenga nka hegitari 500 bihabwa abashoramari banini.
Muri Rwamagana hagaragajwe ko muri iyi gahunda umusaruro ukwiye kwiyongera no kongererwa agaciro, hashingiwe kuri site z’ubuhinzi zatoranyijwe, bishingiye ku bihingwa byateganyijwe birimo ibigori n’ibishyimbo.
Ndayisaba Emmanuel, umuhinzi wo mu Murenge wa Rubona, yemeza ko umusaruro ushobora kwiyongera igihe abashinzwe ubuhinzi bashyira imbaraga mu guhugura abaturage no kubegereza ibisabwa ku gihe.
Ati: “Usanga tweza nka toni kuri hegitari, icyifuzo ni uko twagira izo moteri zuhira, tukabona n’andi makuru yadufasha kongera umusaruro, kandi rwose birashoboka.”
Mwenedata Laurient, Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umworozi w’icyitegererezo, ashimangira ko iyi Ntara ari ikigega cy’igihugu, kandi ifite ubutaka bugari bwahujwe bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi.
Avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo ari ikiraro cyo guhuriza hamwe ingamba z’uko ubutaka bwose budakoreshwa neza bwabyazwa umusaruro mu buryo bufatika.
Ati: “Abahinzi bakabikora kinyamwuga, n’aborozi bakabona ubwatsi, ku buryo buri wese akuba kabiri umusaruro yagemuraga ku isoko.”
Guverineri Rubingisa asaba ko imirimo y’ubuhinzi n’inyongeramusaruro bishyirwamo imbaraga, abahinzi bakigira ku babigezeho, kugira ngo ibyanyabigega bitange nibura toni 6 kuri hegitari ahatuhirwa na toni 10 ahuhirwa.
Ati: “Intumbero dufite ni ukubona umusaruro uri hejuru kuri hegitari, guhera mu gutegura ubutaka, gushyiramo ibisabwa, kuvanamo umusaruro mwiza no kuwugeza ku isoko.”
Ashimangira ko bafite intego yo gukora ubuhinzi badahanze amaso ikirere, ko bakwiriye kubyaza umusaruro ibiyaga bafite mu kuhira hakoreshejwe ingufu zisubira no kureba uko umuhinzi yoroherezwa kwishyura ibyo bikoresho bimufasha.
Ati: “Ibyo byose nitubihuza, tukazavanamo umusaruro ushimishije, bikagira inyungu mu kugira imyaka itunga abanyagihugu, ariko no koherezwa mu mahanga.”
Mu Karere ka Rwamagana, ubutaka buhingwa ku buso buhuje busaga hegitari ibihumbi 18, mu gihe hamaze gutunganywa ibyanyabigega 77.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gahunda yaguye yo guhuza ubutaka buri ku buso buto, izwi nka “Food Basket Sites (FoBaSi)”, izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% bitarenze mu 2028/2029.





NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Rwamagana
