Ubusanzwe iki kigo cy’imari cyatangaga inguzanyo ku bantu bakigana by’umwihariko abagore n’abakobwa bishyize hamwe kuko mu ntego zacyo harimo gushyigikira no gufasha abantu bose kugera ku mari, bikagarukira aho ubu cyanatangiye no kujya kibikira amafaranga abakigana.
Ku wa Kabiri tariki 30 Kamena, 2026 Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe kugenzura ibigo by’imari (Principal Director of Microfinance Supervision Department), Mushimirwa Clarisse yayoboye umuhango wo gutangiza ishami rya ASA International (Rwanda) Plc. ririmo serivise zo kubitsa no kuguriza.
Urebye aho iri shami riri Kimironko, aho bakorera, umubare w’abakozi, serivisi zihari ntabwo wabitandukanya n’imikorere isanzwe iranga banki.
Mushimirwa Clarisse yavuze ko ari intambwe nini itewe atari kuri ASA International Rwanda yonyine ahubwo no mu rwego rwo guhuza imbaraga muri rusange mu kubaka ubukungu budaheza, burambye kandi bushyira imbere abakiliya.
Ati “Ishyirwaho ry’iri shami biragaragaraza ubushake bw’abanyamigabane ba ASA International, abagize inama y’ubutegetsi, abayobozi bayo, mu kwagura serivise zemewe zijyanye n’imari ku bantu benshi, ku miryango no ku bacuruzi.”
Ndahimana Gilbert, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri ASA International Rwanda, avuga ko ari ku nshuro ya mbere bafunguye ishami ryakira “deposit” (kubitsa), kuko ubuzanzwe batangaga inguzanyo abakiliya bakizigama bakoresheje ikoranabuhanga, ariko ubu bazajya bajya kuri gishe (guichet) babitse kandi banasabe inguzanyo.

ASA International Rwanda yaba ifite umwihariko?
Iki kigo gikomoka mu Buholandi, kikaba kiri no ku isoko ry’imari n’imigabane mu Bwongereza. Uretse kugira amashami muri Aziya, ubu kirimo kuganza imizi muri Africa. Gifite ishami muri Kenya, Tanzania, Uganda, mu Rwanda no muri Africa y’Iburengerazuba nka Nigeria, na Ghana no muri Africa y’Amajyepfo nko muri Zambia.
Mu Rwanda iki kigo gifite amashami 37 harimo 8 ari muri Kigali. Amashami yakira ababitsa n’abasaba inguzanyo uretse irya Kimironko ryafunguwe ku wa Kabiri, hari n’irindi ryafunguwe mu isoko rya Kicukiro kuri uwo munsi.
Ndahimana agira ati “Inguzanyo yacu ntabwo ica muri za nzira zigoranye nk’uko ahandi bigenda, ni inguzanyo yihuse, ni inguzanyo yoroshye kuyishyura kuko tugendera ku byifuzo by’abakiliya bacu.”
Mu rwego rwo kwirinda ko inguzanyo iremerera abakiliya, Ndahimana avuga ko bahera ku mafaranga make umuntu akazagenda azamuka bitewe n’uko agenda atera imbere.
Yavuze ko mu mwihariko wa ASA International Rwanda, ku bagore n’abakobwa boroherezwa kubona inguzanyo badasabwe ingwate.
Florence wabatangiye gukorana na ASA International Rwanda, avuga ko bamaranye imyaka 5, akemeza ko bafasha umucuruzi batitaye ku ngwate bakamuha amafaranga.
Ati “Jyewe nahereye ku mafaranga 300,000 ni yo banki ya mbere nakoranye na yo, natinyaga banki. Bamfashije kumenya kuzigama, ubu banguriza miliyoni 4Frw nabonye ko gukorana na banki ari ibintu byiza.”
Christian Salifou, Umuyobozi Mukuru (CEO) akaba na Managing Director wa ASA International (Rwanda) Plc, yavuze ko ari urugendo rw’amateka mashya ikigo ayoboye gitangiye, ashingiye ku cyizere, gutekereza ibishya n’ubushake bwo kwagura serivise z’imari zitagira uwo ziheza mu baturage b’u Rwanda.
Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2016 iki kigo gitangiye gukorera mu Rwanda cyashyize imbere intego imwe yo kubakira ubushobozi abantu ku giti cyabo, guha ubushobozi abagore ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ishoramari riciriritse binyuze muri serivisi z’imari zishyira mu gaciro kandi zidaheza.
Kugeza ubu ASA International (Rwanda) Plc. ni ikigo cy’imari gitera inkunga imishinga iciriritse, kikaba gifite abanyamuryango 60,000 muri bo 20,000 barabitsa bakanasaba inguzanyo.



UMUSEKE.RW
