Iteramakofi: Liberation Boxing yahumuye

Abayobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, basuye abakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda bakinira Bodymax Boxing Club, babatera akanyabugabo.

Ku wa 5 Nyakanga 2026, hateganyijwe irushanwa ry’Iteramakofi ry’Umunsi wo Kwibohora, ryiswe ‘Liberation Boxing’.

Mu gihe amakipe azaba ahagarariye u Rwanda akomeje kwitegura, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda [RBF], Ntwari Bashir na Visi Perezida we wa mbere, Asmini Emma n’uwa kabiri, Ntwari Fabrice, basuye Bodymax Boxing Club iri mu zikomeye zizaba zihagarariye u Rwanda.

Aba bayobozi basabye abakinnyi kuzimana u Rwanda ku buryo imidari myinshi ya zahabu izasigara i Kigali aho kujya mu baturanyi b’u Rwanda bazaba baje guhatana.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bitanu birimo u Rwanda ruzaryakia, Tanzania, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], rizakinwa mu bice bibiri.

Hari abakinnyi babigize umwuga bazaba bakina mu cyiciro cyabo mu gihe n’abatarabigize umwuga bazakina ukwabo.

Bodxmax Promotion iritegura, yavuze ko harimo n’imikino izwi ku izina rya ‘Corporate Boxing’ itamenyerewe mu Rwanda. Iyi ikinwa n’abasanzwe ari abakunzi b’umukino w’Iteramakofi aho bakina bashishikariza abandi gukomeza gukunda uyu mukino.

Mu batarabigize umwuga bazakina kuri uwo munsi, harimo Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru wa KISS Fm, umuhanga mu kuyobora ibitaramo ndetse no kuvanga imiziki, uzaba ahanganye na Mama Sava wamamaye muri sinema y’u Rwanda.

Anita Pendo yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere azaba agiye gukina umukino w’iteramakofe, afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko yabyiteguye bihagije.

Ati “Yego, ni ubwa mbere ngiye gukina uyu mukino, ariko murabizi ko nkunda kugerageza ibintu byinshi. Iyo witoje neza nta cyo utakora. Kuri iyi nshuro ndi kwitoza cyane kandi nizeye kuzatsinda.”

N’ubwo Anita Pendo ahamya ko azegukana intsinzi, Mama Sava na we yavuze ko aticaye ubusa kuko akomeje imyitozo kandi yiteguye guhatanira intsinzi.

Ati “Ndi kwitoza kuko nifuza gutsinda. Niba munzi neza, nkunda gukora ibintu byanjye neza. Nizeye ko umukino uzarangira ndi ku ruhande rw’abatsinze.”

Kureba iri ruhanwa rizatangira Saa Munani z’amanywa kuri Petit Stade i Remera, bisaba kugura itike ya 2000 Frw, 3000 Frw, 10,000 Frw na 20,000 Frw.

Abifuza kugura amatike yo kuzareba iyi mikino, bashobora kwifashisha inzira ya www.sportspass.rw cyangwa waba ushaka ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788434486.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, buri kumwe n’Umuyobozi wa Bodymax Boxing Club [wambaye umweru] bwasuye iyi kipe mu myiteguro ya ‘Liberation Boxing’
Ubuyobozi bwa RBF bwasabye Bodymax kuzimana u Rwanda muri iyi mikino
Ubwo bageraga aho iyi kipe yitoreza
Imyiteguro yo irarimbanyije
Imyitozo ikorwa buri munsi

 

UMUSEKE.RW

Share This Article