Handball: U Rwanda rwageze muri ½ cya Zone V

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi ya Handball ari mu mikino y’Akarere ka Gatanu mu gihugu cya Éthiopie, yatsinze ingimbi za Djibouti, ahita akatisha itike ya ½ cy’iri rushanwa.

Mu irushanwa IHF Trophy/Zone V riri kubera i Addis Ababa muri Éthiopie, amakipe abiri y’ingimbi y’u Rwanda yageze muri ½ nyuma y’imikino yabaye kuwa Kabiri, tariki ya 5 Gicurasi 2026.

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinze ibitego 42-18 mu gihe mu batarengeje imyaka 18, Djibouti yatewe mpaga y’ibitego 10-0 kuko itageze ku kibuga.

Igice cya mbere cy’abatarengeje imyaka 20, cyarangiye u Rwanda rwatsinze ibitego 24-8, mu gihe umukino wose waje kurangira runegukanye.

Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino isoza amatsinda mu mikino kandi yo gufasha amakipe kurwanira kuyobora itsinda.

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rurahatana na Éthiopie nyuma y’uko amakipe yombi yatsinze imikino ibiri, mu gihe mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda ruza kuba rukina na Kenya nayo yatsinze imikino yayo ibiri.

Ni imikino iza gukinwa Saa Munani z’igicamunsi za Kigali.

Ingimbi z’u Rwanda zikomeje kwitwara neza mu mikino ya Zone iri kubera muri Éthiopie

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *