Umusore ugendana umuhoro n’icyuma, yigamba ko azica umuntu

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabayaza bagaragaza impungenge kuri uyu musore

Muhanga: Abatuye Kabayaza babangamiwe n’umusore witwaza intwaro gakondo nk’umuhoro n’ibyuma, wigamba ko azica umuntu.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabayaza, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi bavuga ko babangamiwe n’umusore uhora yigamba ko azaruhuka ari uko yishe umuntu umwe muri bo.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, yitwaza umuhoro, ibyuma n’amahiri abahohotera akavuga ko azaruhuka ari uko yishe umwe mu baturage.

Bamwe muri abo baturage UMUSEKE ufitiye imyirondoro, ariko utashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, bavuga ko uyu musore amaze igihe ahohotera abaturage kuko uwo bahuye wese amukubita kandi akigamba ko azabica.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Agambirira kwica umuntu akatubwira ko atazafungwa usibye kujya kumugorora.”

Mugenzi we avuga ko usibye abaturage atera ubwoba akanabahohotera, aheruka kumenesha umubyeyi we (Mama) ubu abavandimwe b’uyu musore bagiye kumutuza mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Uyu musore dukeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko bigeze kumufata bamufungirana mu nzu hanyuma bamujyana i Ndera arongera aragaruka.”

Uyu muturage akomeza avuga ko nta muvandimwe we bari kumwe mu Mudugudu, kubera ko yibana kandi amaze kwangiza ibintu byinshi by’abaturage, no kubakubita birimo kandi ko batewe inkeke n’ibikoresho gakondo agendana.

Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi, Dusabimana Télesphore avuga ko uyu musore akekwaho kuba umurwayi wo mu mutwe, agomba kujyanwa kwa Muganga kuko ikibazo afite ari ubwo burwayi, ariko hakiyongeraho kuba umuryango we waramutereranye umusiga mu nzu wenyine aho kujya kumuvuza.

Ati: “Ngiye kuvugana n’umuvandimwe we ukora mu Nzego z’umutekano kugira ngo dufatanye kumujyana i Ndera.”

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, amaze kwangiza ibikoresho byo mu rugo, bakavuga ko iyo aciye bugufi akemera ko muganira yemera ko yarwaye.

Abaturage bavuga ko uriya musore agendana umuhoro n’ibyuma

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article