Nyuma y’ibyuma barasabwa gucika ku gukina “Akadege”

Abatuye Intara y’Amajyaruguru barasabwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’umukino bita ‘Akadege’ wararuye abatari bake, kuko bibahuma amaso ntibabone umwanya wo gutekereza ku iterambere.

Babisabwe ubwo hafungurwaga Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru, riri kubera kuri Stade Ubworoherana mu Karere ka Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ubukire buharanirwa, bakareka kwiringira imikino y’amahirwe nka ‘Akadege’, kuko ibima umwanya n’ubushobozi bwo gukora.

Yongeyeho ko badakwiriye kubyukira mu biyobyabwenge no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko uwabaswe na byo atakaza ubushobozi bwo gutekereza ku byamuteza imbere.

Ati: “Amahirwe ntakiza umuntu, ahubwo barayakorera. Ni yo mpamvu dukangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, bategure ejo habo heza, kuko haraharanirwa.”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bigoye gucika ku mukino wa Aviator uzwi nka ‘Akadege’, mu gihe sosiyete z’imikino y’amahirwe zigihabwa umwanya wo gukora ibyo bita ko bibakenesha.

Umwe ati: “Nta mafaranga marana isaha mu mufuka. Iyo mvuye mu kiraka, ndaza nkayakinira, umuzungu yose akayarya. Akenshi ntinya gutaha kugira ngo ntaserera na nyir’ibyondo.”

Umwe mu bamotari na we avuga ko we na bamwe muri bagenzi be ‘Akadege’ kabarembeje, kuko iyo atwaye umugenzi ahita ajya gukina ngo arebe ko yatsindira amafaranga menshi, ahubwo agataha yimyiza imoso.

Ati: “Hari n’igihe namaze amezi atatu ibyangombwa bya moto narabigwatirije kubera ‘Akadege’, kuko verisoma yanjye yose nayikajyanagamo.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru (PSF), Tugengwenayo Theonas, avuga ko mu imurikagurisha buri wese yisangamo kandi akahigira amasomo ashingiye ku dushya tugaragaramo, asaba urubyiruko kuhigira imirimo ibafasha kwikura mu bukene.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu ari umwanya mwiza urubyiruko rukwiye kwigiramo byinshi, aho kurangarira mu bitabafitiye akamaro.”

Ingaruka zo gukina imikino y’amahirwe (betting) zirimo gutakaza amafaranga no kugwa mu madeni, guteza amakimbirane mu miryango, kwica akazi cyangwa guta ishuri, guhangayika no kwiheba, ndetse no gutakaza amafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere, bitewe no kubatwa n’iyo mikino.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice afungura imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW / UMUSEKE.RW

Share This Article