Bazongere agiye gukora urugendo Kigali-Musanze n’amaguru

Bazongere yateguje urugendo Kigali-Musanze n'amaguru

Rosine Bazongere wamamaye muri Sinema Nyarwanda agiye gukora urugendo rw’amaguru Kigali-Musanze mu rwego rwo guteza imbere siporo, ubukerarugendo, kurengera ibidukikije no guhesha agaciro ingagi.

 

Uru rugendo rwiswe ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’, rugamije gushyigikira ibikorwa bijyanye n’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026.

 

Biteganyijwe ko uru rugendo Bazongere azarutangirira i Kigali ku wa 2 Nzeri, arusoreze i Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.

 

Ku wa 4 Nzeri, we n’abazaba bamuherekeje bazakomereza mu Kinigi, ahazabera umuhango wo Kwita Izina.

 

Bazongere yavuze ko uru rugendo rutagamije gukora siporo gusa, ahubwo ko rugamije no gutanga ubutumwa ku buzima, ibidukikije n’ubukerarugendo.

 

Ati: “Imbaraga Gorilla Walk 2026 ni urugendo rw’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibindi binyabuzima.”

 

Yongeyeho ko uru rugendo rugamije kwibutsa abantu ko kurengera ibidukikije n’inyamaswa ari inshingano ya buri wese.

 

Ati: “Ubutumwa bwacu ni bugufi: Duteze imbere ubuzima bwacu, turengere ibidukikije kandi turengere ubuzima bw’inyamaswa.”

 

Si ubwa mbere Bazongere Rosine wamamaye muri sinema y’u Rwanda azaba akoze urugendo rurerure n’amaguru kuko muri Gashyantare uyu mwaka yagenze ibirometero 160 mu rwavuye i Kigali yerekeza i Nyagatare.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *