U Rwanda rurashaka amahoro-  Perezida KAGAME

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose ngo abanyarwanda batekane

Perezida  Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose ngo rugire amahoro n’umutekano kandi ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo no mu bindi bihugu.

Ibi  Perezida Kagame yabigarutseho  mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, agaruka ku masezerano ya Washington, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye atarashyirwa mu bikorwa.

Mu Ukuboza umwaka ushize, nibwo u Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro ya Washington, hagamijwe kurangiza burundu i ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni amasezerano kandi y’ubufatanye mu by’ubukungu bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gucyura impunzi.

Gusa kuva aya amasezerano yashyirwaho umukono, RDCongo yakomeje kwirengagiza ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwamda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka 30  kizwi kandi ari ikibazo cyagakwiye gukemurwa.

Perezida Kagame ati “Mbere na mbere ikibazo cya FDLR ntabwo kigoye, ntabwo kigoye kucyumva. Iki ni ikibazo kimaze imyaka 30 kugeza ubu.Isi yose yose yakinjiyemo, Loni, Leta Zunze Umwe za Amerika, Uburayi, Aziya ,Afurika.”

Yakomeje ati “Ibihamya birahari kandi n’umuzi w’ikibazo urazwi.Kugerageza kugikemura n’uburyo cyakemurwa birazwi.Ababigiramo uruhare nabo barazwi.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko uburyo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo  gikemurwamo hatarebwe umuzi w’ikibazo.

Ati “Hari impande nyinshi muri iki kibazo, Uruhande rumwe ni RDCongo, urundi ni Umuryango Mpuzamahanga uzi iki kibazo kuva cyatangira.Hari u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere kacu, bose bafite uruhare mu gukemura iki kibazo n’uburyo cyashakirwa igisubizo.”

Yakomeje ati “Ariko uburyo iki kibazo gikemurwa hatarebwe uburyo cyagakwiye gukemurwamo, niyo mpamvu iki kibazo gikomeje kubaho.Nta muntu n’umwe ureba umuzi w’iki kibazo.”

Umukuru w’igihugu avuga ko Congo yakomeje kwirengagiza ikibazo cya FDLR kugeza ubwo iyinjije mu ngabo kandi ikanayiha intwaro.

Perezida Kagame yongeraho ko gufatira u Rwanda ibihano ari ukureba uruhande rumwe.

Ati “N’iyo urebye n’ibyo bihano bishyirwa mu bikorwa, [birabogamye]. Ese hari ubwo bireba FDLR cyangwa n’uwo bakorana ubafasha?”

Yakomeje ati “Aho kuvuga ngo mu Burasirazuba bwa Congo hari ikibazo cy’Abanye-Congo bari muri iki kibazo baharanira uburenganzira bwabo,AFC/M23 n’indi mitwe irwanira uburenganzira bwabo , ahubwo ikibazo muzi w’iki kibazo ni ikihe? ni u Rwanda ?”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye cyatangijwe na Congo ubwayo, yemera gukorana na FDLR ifite umugambi wo gutera u Rwanda.

Ati “Iki kibazo ntabwo cyatangijwe n’u Rwanda, hanyuma ruhinduka nk’umuzi w’ikibazo. Ikibazo cy’u Rwanda buri gihe ni ukuba FDLR iri muri Congo. Nzakomeza mbisubiremo inshuro nyinshi. Mu gihe iki kibazo cya FDLR kitazakemurwa, u Rwanda ruzakomeza rugaruke muri iki kibazo.”

Yakomeje ati “Abategetsi ba Kinshasa babivuze kenshi ko bashaka guhindura ubuyobozi mu Rwanda, bakavuga ko ikibazo cya FDLR tuzagikemura. Ariko icyo tuzi barabaha intwaro, barabinjiza mu gisirikare, dufite ibimenyetso bifatika kuko hari abahoze muri FDLR hano, bari i Mutobo bavuga izi nkuru.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu mu gihe RDC itarakemura ikibazo cya FDLR.

Ati “Twe dufite uko tuzitwara muri iki kibazo. Tuzitwara muri iki kibazo twirinda ubwacu ku giciro icyo ari cyo cyose. Tuzakora icyo ari cyo cyose cyatuma tubona ubwirinzi,amanywa na nijoro. “

Perezida Kagame yongeraho u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu mu bihugu bitandukanye, mu gucunga amahoro n’umutekano.

Ati “U Rwanda rurashaka amahoro, Twiteguye kuyaharanira.” 

U Rwanda runenga imikoranire iri hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR kuko bidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Ni nyuma yaho ku wa 28 Nyakanga 2026,  Guverinoma ya RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , bitangaje ko hari amasezerano byasinye , bivugwa ko ashyira intangiriro ku rugendo rwo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uwo mutwe.

Minisitiri  wa RDC ushinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abarwanyi Floribert Anzuluni, aheruka kubwira TV 5 MONDE ko aya maseserano ari ingezi cyane kuri Leta ya Congo  iyabona nk’intambwe ya mbere yo guhashya uyu mutwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article